Kicukiro/Gahanga: Basabwe kugira uruhare mu kurandura malariya bashyira mu bikorwa ingamba bagezwaho zo kuyirinda

Kicukiro/Gahanga: Basabwe kugira uruhare mu kurandura malariya bashyira mu bikorwa ingamba bagezwaho zo kuyirinda
Mu Rwanda

Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga basabwe kugira uruhare rugaragara mu kurandura malariya, bashyira mu bikorwa ingamba zose bagezwaho zo kuyirinda, zirimo gukoresha inzitiramubu neza, kwita ku isuku no kwirinda bagakuraho ahantu hose hashobora kororokera imibu.

Ibi byagarutsweho mu bikorwa by’Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2026 wabaye kuri uyu wa 25 Mata mu Kagari ka Kagasa, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, byahujwe n’ibikorwa byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya malaria usanzwe uba muri wa 25 Mata buri mwaka.

Iki gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Strive Foundation Rwanda, Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta ishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA no guteza imbere ibikorwa by’ubuzima (NGO Forum for HIV/AIDS and Health Promotions) na SFH Rwanda, cyaranzwe n’ubukangurambaga bwo kurwanya malaria, gutanga inzitiramubu no gusobanurira abaturage uruhare rwabo mu kurwanya malariya.

Abaturage bahawe inzitiramubu zikoranye umuti basabwe kuziraramo buri joro, no gukaza isuku n’isukura aho batuye, birinda ibizenga by’amazi n’ibihuru bishobora kororokeramo imibu.

Visi Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu, Urujeni Martine

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu, Urujeni Martine, yagaragaje ko uruhare rw’umuturage ari ingenzi mu guhashya malaria.

Yagize ati: “Kuri uyu munsi w’umuganda, n’ibikorwa twawukozemo, twabihuje n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya malariya, kugira ngo twingere dukangurire abaturage kwirinda malariya…..Turasaba abaturage bose gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda malariya, kubasobanurira ububi bwa malariya, ariko tukabereka n’uruhare rwabo….Turababwira ngo barinde ubuzima bwabo, kuko kwirinda nibyo by’ingenzi kurusha kwivuza.”

Dr Aimable Mbituyumuremyi

Dr Aimable Mbituyumuremyi, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya malariya n’izindi ndwara ziterwa n’udukoko muri RBC, yagaragaje ko ingamba zishyirwa mu bikorwa hashingiwe ku mibare igaragaza aho ikibazo kiri hejuru, asaba abaturage kuzitabira no kuzikoresha neza.

Ati: “Hari ingamaba twasanze ko zikenewe dushingiye ku makuru dufite, aho twagiye tubona imirenge izahaye kurusha indi mu gihugu, aho twateganijemo ingamba zo gutera imiti, hari ingamba yo gutanga inzitiramubu, ubwo rero ubutumwa ni uko abantu bitabira kuzifata ariko bakazikoresha neza kuko kuyitanga ni kimwe ariko kuyikoresha ni ikindi, ubutumwa bundi ni ukwivuza hakiri kare, abagize ibyago byo kwandura malariya tubagenera imiti ikwiriye ariko tubanza kubapima, isuku n’isukura by’umwihariko nk’uko mwabibonye muri uyu muganda ni ingenzi cyane, ni ubutumwa tugomba guha abaturage ko umuganda ukwiye guhera mu rugo iwawe, ukabanza ukareba ko nta hantu harimo bwa bwororokero bw’imibu.”

Mu izina ry’imiryango itegamiye kuri Leta y’abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije muri RBC, Umuyobozi w’umuryango Strive Foundation Rwanda, Muramira Bernard, yashimangiye ko kurandura malaria bisaba ubufatanye bwa buri wese.

Ati: “Murabizi ko tumaranye iminsi namwe dufatanya kugira ngo tugabanye ubwiyongera bwa malariya, uyu munsi rero turi hano mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahango wo kurwanya malariya, ntabwo ari twebwe tubyishoboza kugira ngo serivisi z’ubuzima zibegere, rero turabasaba ko twese hamwe twahuriza hamwe buri wese akagira uruhare mu kurandura malariya, buri wese icyo asabwa akagikora kandi neza.”

Abaturage na bo bagaragaje ko bagiye gukurikiza inama bahawe n’ubuyobozi n’inzego z’ubuzima, ndetse gushyira mu bikorwa ingamba zagenwe, bavuga ko bafite uruhare rukomeye mu kwirinda malaria.

Ufitinema Francine, utuye mu mudugudu wa Nyagafunzo, Akagari ka Kagasa, yagize ati: “Urebye rero natwe turagerageza gusiba bya bingo, nubundi kurangura malariya ni njye biheraho, ndama mu nzitiramubu ikoranye umuti, no gukuraho ibihuru biri hafi y’urugo, no gukuraho ibizenga by’amazi, umuntu akabisiba, ubwo nyine malariya iragenda, icyo turigukora ni ukubahiriza amategeko n’amabwiriza baduha.”

Uwamarayika Alphonsine, nawe utuye mu mudugudu wa Nyagafunzo, ati: “Kurandura malariya biratureba kuko iyo urwaye malariya buri munsi uhora kwa muganga, ni urugendo ugenda ukora kenshi ushiramo amatike, ukabona biragoranye, twebwe rero turabyishimiye kuba batwibutse bakaza kuduha inzitiramubu zikoranye umuti, kuba baje bakatwibutsa ibyo tugomba gukora turishimye kandi twabikurikiranye, tugiye kujya dusiba ibinogo biri hafi y’ingo zacu biba byiretsemo amazi, turare mu nzitiramubu zikoranye umuti, urabibona baziduhaye.”

Ndayambaje Eric, nawe utuye mu mudugudu wa Nyagafunzo ati: “Tugiye gufata ingamba zikomeye dukora amasuku aho dutuye, dukuraho ibihuru bidukikije, dukuraho ibirekamo amazi yororokeramo imibu, ubundi turara no mu nzitiramubu ikoranye umuti.”

Imibare ya RBC igaragaza ko umwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2024-2025 abaturage ibihugmi 114 ku baturage barenga ibihumbi 400 batuye mu karere Kicukiro barwaye malariya.

Iyi mibare inagaragaza ko kuva umwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026 watangira ku wa 1 Nyakanga 2025 kugeza ku wa 31 Werurwe 2026, abarwaye Malaria bamaze kugera kuri 928,616.

Muri uyu mwaka, uturere 10 twa mbere twibasiwe cyane kurusha utundi harimo Gisagara yagize abarwayi 216350, igakurikirwa na Gasabo ifite 98077, Bugesera igira 74073, Kicukiro ni 65297, Ngoma ni 62537, Nyagatare ni 50628, Kirehe ni 45347, Nyarugenge ni 40518, Kayonza ni 30227 na Muhanga ikagira 22751, aho utu turere turi mu twagaragayemo umubare munini w’abarwayi.

By’umwihariko mu kwezi kwa Werurwe 2026, imibare yagaragaje ko Malaria ikomeje kwiyongera, aho Ngoma yagaragayemo abarwayi 8527, igakurikirwa na Kayonza ifite 5839, Gasabo 5709, Kicukiro 2941 na Gisagara 2769, tukaba ari two turere dutanu twari twibasiwe cyane muri uko kwezi, dore ko nk’uko bigaragazwa mu mibare utu turere duteranye uko ari dutanu twagize 55% by’abarwaye Malaria bose muri uko kwaze mu gihugu hose.

972 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE