Kigali: Hasabwe uruhare rwa buri wese mu rugamba rwo kurandura burundu ibisazi by’imbwa

Kigali: Hasabwe uruhare rwa buri wese mu rugamba rwo kurandura burundu ibisazi by'imbwa
Mu Rwanda

Abaturage basabwe kugira uruhare rugaragara mu kurwanya no kurandura indwara y’ibisazi by’imbwa (Rabies), binyuze mu gukingiza imbwa no kuzirinda kuzerera, kuko ari zo zikunze gukwirakwiza iyi ndwara ishobora guhitana ubuzima bw’umuntu.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026, mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kubarura no gukingira imbwa ibisazi byazo, mu Mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Umuryango ushinzwe kwita ku buzima bwiza bw’Inyamanswa mu Rwanda (WAG-Rwanda) n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ibisazi by’imbwa (Mission Rabies).

Ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru bibiri bukazibanda ku mirenge itatu yo mu Mujyi wa Kigali ari yo Rusororo, Masaka na Kanombe, aho abaganga b’amatungo bazajya bakingira imbwa bazisanze mu ngo z’abaturage.

Dr Richard Nduwayezu, ushinzwe ubushakashatsi n’ubufatanye mu kigo cya WAG Rwanda, yavuze ko ubu buryo bushya bwo gukingira imbwa bugamije kugera ku mbwa nyinshi zishoboka.

Yagize ati: “Igikorwa tugiye gutangira gukora ni igikorwa kijyanye no gukingira indwara y’ibisazi by’imbwa (rabies), ni uburyo busa n’aho butandukanye n’ubwo twari dusanzwe dukoresha, aho abantu bajyaga bazana imbwa kuri site imwe bakabafasha kuzibakingirira, ariko ubungubu dushaka ko imbwa zose tuzibarura, ariko tukanazingira, ni uburyo rero dushaka kugira ngo turere ngo imbwa dufite zingana gute, ariko tumenye ngo n’umubare w’imbwa zakingiwe urangana gute. Tuzajya tugenda kuri buri rugo, ahantu hose hari imbwa tukayisangayo, bakaba bayikingira.”

Yongeyeho ko abaturage bakwiye kumenya amatariki ayo matsinda azagerera mu bice batuyemo kugira ngo imbwa zabo zikingirwe.

Ati: Ni ukuvuga ngo icyo dusaba cyane cyane ni uko umuturage wese ufite imbwa, usibye ko atari n’inshingano gusa ari n’itegeko ko agomba gukingiza imbwa ye, ni ukuvuga ngo icyo tumusaba cyane cyane ni ukwitabira iyi gahunda.

Ku ruhande rwa Dr Denyse Mugwaneza ukora mu ishami ry’Ubuzima Bukomatanyije muri RBC, yavuze ko indwara y’ibisazi by’imbwa ikomeje kuba mu zishyirwa imbere mu gukumirwa, ndetse ikaba mu gigomba kuba zaranduwe burundu bitarenze mu mwaka wa 2030.

Yagize ati: “Igihugu cyacu kiri mu bihugu byifatanyije n’ibindi ku isi ku bijyanye no kurandura indwara y’ibisazi by’imbwa, ni indwara 99% by’abantu bayanduye batakaza ubuzima, ibyo rero bituma tuvuga ngo byaba byiza iyo ndwara tuyikumiriye ntigombere kugira umuntu ifata.”

Yasabye abantu bose bashobora kurumwa n’imbwa kwihutira kugana kwa muganga kugira ngo bahabwe ubuvuzi hakiri kare.

Ati: “Hagiye gukorwa n’ibindi dufatanije n’izindi nzego, ariko ugize ibyago byo kurumwa n’imbwa tumusaba kwihutira kugera kwa muganga. Nasaba rero ko buri muntu wese dufatanya, kandi dukomeza tugafatanya, mu gihe cya vuba tuzaba mu gihugu kitarimo ibyago byo kuba twarwaza ibisazi by’imbwa.”

Dr Samson Ntegeyibizaza, Umukozi ushinzwe gukurikirana indwara z’amatungo no kuzirwanya muri RAB, yavuze ko gukingira imbwa ari imwe mu ngamba z’ingenzi mu gukumira iyi ndwara.

Yagize ati: “Mu by’ukuri ikibazo cy’indwara y’ibisazi by’imbwa, ni indwara ihangayikishije kimwe n’uko hari izindi, ariko yo ikagira akarusho kubera ko ni indwara ifite ubukana bukaze, uwayirwaye akaba atavurwa, ni indwara nk’uko bizwi n’abantu benshi iterwa na virusi, ikaba ikwirakwizwa 99% no kurumwa n’imbwa. Ni yo mpamvu gukingira imbwa ari ingenzi cyane kugira ngo turinde abantu.”

Yakomeje agira ati: “Tuje rero gutangiza igikorwa cyo gukingira imbwa, yego byari bisanzwe bikorwa ariko uburyo twifuza ko bikorwamo noneho ni uko dushaka kugenda urugo ku rundi, kugira ngo tumenye ngo ahantu hose hari imbwa bahageze bayikingiye.”

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Richard Kubana, Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga akaba n’umuhuzabikorwa abakorerabushake b’urubyiruko, yashimangiye ko kurandura indwara y’ibisazi by’imbwa bisaba ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage.

Yagize ati: “Ibihumbi 3 by’abantu bariwe n’imbwa mu mwaka umwe numvise ari byinshi, kandi wakumva n’ingaruka bigira ku buzima bw’umuntu ukumva ni ikibazo gikomeye cyane, ni ikibazo tugomba kujyanamo. Dufatanye twese rero niyo mpamvu twazanye n’abakorerabushake, buri wese akorere mu kagari ke, avuge ati hariya hari imbwa, n’igihe cyo kureba zazindi ziri mu igobe ku gasozi tuhagere, ariko turandure burundu ibisazi by’imbwa mu gihugu cyacu.”

Dagmar Mayer, uyobora ibikorwa bya Mission Rabies, yagaragaje ko gukingira imbwa ari inzira yizewe yo guca burundu indwara y’ibisazi by’imbwa.

Yagize ati: “Indwara y’ibisazi by’imbwa ni indwara ishobora gukumirwa. Nta muntu ukwiye gupfa azize iyi ndwara mu gihe hari uburyo bwo kuyirinda.”

Imibare y’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2025, abantu barumwe n’imwa mu Rwanda hose ari 3227. Iyi mibare kandi igaragaza ko mu gihugu hose abantu 5 barwaye ibisazi by’imbwa, kandi abahanga bavuga ko umuntu urwaye iyi ndwara ku kigero cya 99% imuhitana.

Imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), igaragaza ko buri mwaka indwara y’ibisazi by’imbwa ihitana abantu basaga ibihumbi 59 ku Isi hose, naho abana bari munsi y’imyaka 15 bakaba bagana na 40% by’abahitanwa n’iyi ndwara.

U Rwanda ruri mu bihugu byihaye intego yo kurandura burundu ibisazi by’imbwa bitarenze umwaka wa 2030, binyuze mu gukingira imbwa no kuzikona, ubukangurambaga no gufatanya kw’abaturage n’inzego zitandukanye.

2115 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE