Iyi myigaragambyo yatangiriye kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherereye ku Kacyiru, ikomereza kuri za Ambasade z’ibihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, u Budage, Qatar, u Bushinwa, Canada, Sweden n’Angola, ndetse no ku biro byAmashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda.
Impunzi zari zitwaje ibyapa n’inyandiko (petition letter) zisaba ko amahanga adakomeza kurebera, ahubwo agashyira igitutu kuri Leta ya RDC kugira ngo ihagarike ihohoterwa n’ubwicanyi.
Impunzi zivuga ko zimwe muri zo zimaze imyaka irenga 30 mu buhungiro mu Rwanda, ziturutse mu nkambi zirimo Kiziba, Kigeme, Mugombwa, Mahama, Nyabiheke na Nkamira, kandi ko ubuzima bwo mu nkambi ziburambiwe kubera kubura icyizere cyo gutaha mu mutekano.
Edison Munyakarambi, uhagarariye impunzi z’Abanye-Congo zituye mu Nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, yavuze ko amahanga agomba guhagurukira ikibazo cy’ivangura n’ihohoterwa bakorerwa.
Ati: “Turahamagarira amahanga kugira icyo akora ku ivangura dukorerwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Turifuza kuva mu nkambi z’impunzi tugatahuka mu gihugu cyacu mu mutekano no mu cyubahiro.”
Yakomeje ashimangira ko bifuza gutahuka mu bice bavuga ko bifite umutekano n’imiyoborere myiza.
Ati: “Turifuza gutahuka mu bice bigenzurwa na AFC/M23 kuko ari ho hari umutekano n’imiyoborere myiza. Ntitwumva impamvu imishyikirano mpuzamahanga isaba ko AFC/M23 isubira inyuma, nyamara ari ho hari amahoro. Amahanga akwiye kubanza kurinda abasivili.”
Ku ruhande rw’impunzi zituye mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi, Albert Bisore Ngemanyi yasabye amahanga gufata ingamba zihamye ku bakwirakwiza imvugo z’urwango zibasira Abatutsi b’Abanye-Congo.
Ati: “Tuzi neza aho imvugo z’urwango zagejeje ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda bikarangira muri Jenoside. Ntidushaka ko amateka mabi asubira. Abakoresha imvugo z’urwango bagomba gufatirwa ibihano bagashyikirizwa inkiko.”
Yakomeje avuga ko ayo magambo y’urwango ari yo akomeje gutuma impunzi zitabasha gutaha, kuko n’abasigaye muri RDC bakomeza guhigwa no gutotezwa.
Ati: “Imvugo z’urwango ni zo zituma tudashobora gutaha. Abariyo bakomeje kwicwa no guhunga, amahanga ntagakomeze kurebera.”
Iyi myigaragambyo ikurikiye indi yabaye ku matariki ya 1 na 2 Mutarama 2026 mu nkambi zitandukanye zirimo Mahama na Kigeme, aho impunzi z’Abanye-Congo zasabye ko abafite uruhare mu gukwirakwiza imvugo z’urwango bafatirwa ibihano, by’umwihariko Gen Maj. Sylvain Ekenge wahoze ari Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC (FARDC), wavuze amagambo yafatwa nk’asesereza akanakurura ivangura, nubwo nyuma yaje guhagarikwa ku nshingano ze.
Impunzi z’Abanye-Congo zisaba ko amahanga atongera kwihorera, ahubwo agafata ingamba zihamye kandi zifatika kugira ngo ihohoterwa, ivangura n’ubwicanyi bikorerwa Abanye-Congo bicike burundu, bityo amahoro arambye akaboneka mu gihugu cyabo.




