Ingengo y’imari ya Leta ni yo shingiro ry’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta buri mwaka, by’umwihariko izigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu nzego zirimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi n’ibikorwa remezo.
Icyakora, iyo amasoko atinze gutangwa, ibikorwa byose byateganyijwe biradindira, bikagira ingaruka ku baturage bagombaga kubyungukiramo.
Iki kibazo cyagarutsweho mu mahugurwa y’abanyamakuru yabaye kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 7 Gicurasi 2026, yateguwe ku nkunga ya Fojo Media Institute.
Aya mahugurwa yari agamije kongerera abanyamakuru ubumenyi ku ngengo y’imari ya Leta, uburyo itegurwa, uko ishyirwa mu bikorwa ndetse n’uko bayikurikirana mu nyungu z’abaturage.
Mu biganiro byatanzwe, hagaragajwe ko gutinda gutanga amasoko bituma igihe cyo gutangira imishinga gisubikwa, kuko kuva isoko ritangarijwe kugeza hasinywe amasezerano n’uwatsinze bishobora gufata igihe kirekire.
Ibi bituma ibikorwa byinshi bidindira cyangwa bikarangira bikorwa mu buryo bwihuse budatanga umusaruro wifuzwa.
Urugero rugaragara cyane ni urw’imishinga y’ibikorwa remezo nko kubaka imihanda, aho hari aho amasoko amara amezi menshi ataratangwa cyangwa atararangizwa.
Ibi bituma abaturage bakomeza kubura imihanda myiza, bigahungabanya ubwikorezi n’ubucuruzi, cyane cyane mu bihe by’imvura aho ubuhinzi bugira ingorane zo kugeza umusaruro ku masoko.
No mu rwego rw’uburezi, gutinda gutanga amasoko bituma kubaka ibyumba by’amashuri cyangwa kugura ibikoresho by’ishuri bidindira, bigatuma abanyeshuri bakomeza kwigira mu byumba bicucitse cyangwa badafite ibikoresho bihagije, bityo ireme ry’uburezi rikagabanuka.
Mu rwego rw’ubuzima na ho ni uko bimeze, aho kubaka ibitaro cyangwa kubigezaho ibikoresho by’ibanze bitinda, bigatuma abaturage batabona serivisi z’ubuvuzi ku gihe cyangwa bakazishakira kure, bikabateza igihombo n’ingorane.
Impamvu z’iki kibazo zirimo imikorere idahwitse mu nzego zishinzwe amasoko, kubura ubushobozi buhagije bw’abakozi, kutubahiriza amategeko agenga amasoko ya Leta, ndetse n’inzitizi zijyanye n’imyanzuro ifata igihe kirekire.
Aya mahugurwa yanagarutse ku ruhare rw’itangazamakuru mu gukurikirana ingengo y’imari ya Leta, hibandwa ku byiciro byayo birimo itegurwa, iyemezwa, ishyirwa mu bikorwa n’isuzumabikorwa. Abanyamakuru basabwe gukurikirana buri cyiciro no kugeza amakuru ku baturage kugira ngo barusheho gusobanukirwa uko umutungo wa Leta ukoreshwa.
Abanyamakuru bayitabiriye bagaragaje ko yungutse ubumenyi buzabafasha gukora inkuru zifite ireme ku ngengo y’imari ya Leta. Umwe mu banyamakuru ba Radio Authentique yavuze ko yungutse uburyo bwo gushaka amakuru, kuyasesengura no kuyatangaza mu buryo bwa kinyamwuga.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amasoko adatangwa ku gihe, hasabwe ko inzego zibishinzwe zinoza imikorere, zikubahiriza igihe ntarengwa cyagenwe n’amategeko, kandi hagakazwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga no gukurikirana amasoko. Byongeye kandi, hakenewe gukaza igenzura kugira ngo ibibazo bikosorwe hakiri kare.
Uruhare rw’itangazamakuru rukomeje kugaragazwa nk’ingenzi mu gukurikirana no kugaragaza aho imishinga igeze, gukebura abashinzwe kuyishyira mu bikorwa no gutuma habaho gukorera ku gihe, bityo ingengo y’imari ya Leta ikagera ku ntego zayo zo guteza imbere imibereho y’abaturage.
Abanyamakuru bari guhabwa ubumenyi ku bijyanye n’ingengo y’imari ya Leta



