Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Mata 2026, ahagaragajwe uko igihugu cyiteguye gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, by’umwihariko abarokotse Jenoside.
Imibare ya RBC igaragaza ko mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31, abantu 4.192 bagize ibibazo by’ihungabana, barimo 2.666 bagize ibimenyetso bari ahabera ibikorwa byo kwibuka, mu gihe abandi 1.526 bahungabaniye mu ngo zabo bakajyanwa kwitabwaho n’inzego z’ubuzima.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr Gishoma Darius, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igikomeje kugira ingaruka ku bantu b’ingeri zitandukanye, yaba abayibayemo n’abavutse nyuma yayo.
Avuga ko mu bahuye n’ihungabana, abagera kuri 90% ni abantu bakuru bafite hejuru y’imyaka 32, mu gihe 10% ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Ibibazo by’ihungabana bifata cyane abantu bakuru; uhereye umwaka ushize 90% ni abantu bari bafite hejuru y’imyaka 32 ni abo yagizeho ingaruka kandi bayibonye n’amaso yabo; 10% ry’abahungabanye ni abantu bavutse nyuma yayo bivuga ko tugomba gukomeza ingamba zo kwita ku bakuru ariko na bo bato tugomba kujya tubareba.”
Ikindi kigaragara ni uko muri aba bantu bagize ihungabana, 1.755 bari basanganywe izindi ndwara zirimo izidakira nk’umutima, diyabete, kanseri n’umuvuduko w’amaraso, bigaragaza ko ihungabana rijyana n’ingaruka ku buzima rusange.
Dr Gishoma yavuze ko RBC yamaze gutegura ingamba zihamye zigamije gufasha abahura n’ihungabana muri iki gihe cyo Kwibuka.
Ati: “Twateguye uburyo bwo gufasha abantu, kubaherekeza mu bufasha babona ntibabone ubufasha bw’ubuvuzi gusa bakaganirizwa n’ibindi bikorwa bibafasha biba bibateganyirijwe.”
Izi ngamba zashyizweho ku bufatanye n’inzego zitandukanye, zirimo gutegura abakozi b’ubuzima ku nzego zose, uhereye ku rwego rw’umudugudu kugera ku bitaro bikuru, kugira ngo bashobore kwakira no kuvura abahura n’ihungabana mu buryo bwihuse kandi bunoze.
Mu rwego rwo kwegera abaturage kurushaho, abajyanama b’ubuzima n’abajyanama mu by’imitekerereze (psychosocial support) bakorera mu midugudu bazifashishwa mu kumenya abafite ibibazo no kubohereza ku bigo nderabuzima bibegereye.
Ku ruhande rw’imiryango ifasha abarokotse Jenoside, Julienne Murorunkwere, uhagarariye Ishyirahamwe ribumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA Agahozo), avuga ko bafashe ingamba zo gukomeza gufasha abagore n’abandi barokotse bahura n’ihungabana, cyane cyane mu bihe byo kwibuka, aho batanga ubufasha burimo ibiganiro byo mu matsinda (group therapy), byagaragaye ko bifasha cyane mu kugabanya ihungabana.
Ati: “Mu bihe byo Kwibuka, ibibazo by’ihungabana biriyongera, ni yo mpamvu dushyira imbaraga mu gutanga ubujyanama no gufasha abarokotse, cyane cyane abafite ibibazo bikomeye by’ihungabana.”
Impuguke mu by’imitekerereze, Dr Chaste Uwihoreye, asobanura ko ihungabana ari igisubizo cy’umubiri n’ubwonko ku bintu bikomeye umuntu yanyuzemo, kandi rishobora kugira ingaruka zirambye mu buzima bwe.
Ati: “Ihungabana si indwara ubwayo, ahubwo ni igisubizo cy’umubiri ku byabaye. Rishobora gutuma umuntu ahora yibuka ibyabaye, akagira ubwoba bukabije cyangwa akagira ibindi bibazo by’imitekerereze.”
Yongeyeho ko Kwibuka ari inzira ikomeye ifasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 gukira no kongera kubaka ubuzima, nubwo ishobora no kuzamura ibimenyetso by’ihungabana.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 ku buzima bwo mu mutwe mu Rwanda bwagaragaje ko indwara z’ihungabana (PTSD) zigaragara ku barokotse Jenoside ku kigero kiri hejuru inshuro umunani ugereranyije n’abandi baturage muri rusange.
Bwanagaragaje ko nibura Umunyarwanda umwe muri batanu afite ikibazo kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
RBC irasaba Abanyarwanda bose kwirinda ibikorwa bishobora kongera ibikomere ku barokotse Jenoside, no gutanga ubufasha bwihuse ku muntu wese ugaragaje ibimenyetso by’ihungabana.





