Breaking News

MINISANTE yagaragaje ko mu bitaro byo mu gihugu hose hakeneye kongerwamo ibitanda 3,000 hagamijwe kugabanya ubucucike

MINISANTE yagaragaje ko mu bitaro byo mu gihugu hose hakeneye kongerwamo ibitanda 3,000 hagamijwe kugabanya ubucucike
Mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu bitaro byo mu gihugu hose hakenewe kongerwamo ibitanda 3,000 kugira ngo bifashe kugabanya ubucucike bukigaragara mu mavuriro, aho abarwayi benshi basanga ubushobozi bw’ibitaro budahagije ugereranyije n’ababigana.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa byihutirwa bigiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’ubuvuzi no kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Yabigarutseho ku wa 9 Kamena 2026 ubwo yasubizaga ibibazo by’abadepite byagarukaga ku ngamba zo kugabanya ubucucike mu bitaro, nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, agejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma bigamije kongera ubushobozi bw’igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana

Dr. Nsanzimana yavuze ko isesengura ryakozwe ku rwego rw’igihugu ryagaragaje ko nubwo u Rwanda rufite ibitanda birenga 9,000 mu bitaro bitandukanye, bidahagije bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage n’umubare w’abagana serivisi z’ubuzima.

Ati: “Icyo kibazo tugihuza n’ababyivurizamo kandi umubare w’ababyivurizamo ugenda uba mwinshi byo bitaguka kuri uwo muvuduko. Mu gihugu hose twarabisuzumye, dusanga dufite ibitanda 9,000 birengaho gato, aho umurwayi ahamara igihe gito hakaba n’aho atinda. Twasanze rero tugomba kubona ibitanda 3,000 kugira ngo duhaze ubukenerwe bwabyo.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko ibyo bitanda bishya bizongerwa mu bitaro bitandukanye, by’umwihariko ahagaragara ubucucike bwinshi.

Yagaragaje ko Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bizongerwaho ibitanda 400 mu gihe biteganyijwe ko bizimukira i Masaka, aho bizagira ubushobozi bw’ibitanda 800 bivuye ku bigera kuri 400 bifite ubu.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal na byo biri mu bizongerwa ubushobozi, aho biteganyijwe ko bizava ku bitanda 167 bisanzwe bifite bikagera kuri 600 nyuma yo kuvugururwa. Ibitaro bya Nyamata byo mu Bugesera by’ababyeyi n’abana na byo biri mu bizongerwaho ibitanda.

Dr. Nsanzimana yavuze ko ikibazo cy’ubucucike mu bitaro kidaterwa gusa n’ubuke bw’ibitanda, ahubwo ko hari n’ibindi bigomba kwitabwaho birimo umubare munini w’abarwaza n’abasura abarwayi.

Yatanze urugero kuri CHUK, avuga ko usanga hari abarwaza barenga 1,000 baba bari muri ibyo bitaro, bamwe muri bo batari ngombwa ko bahamara igihe kinini.

Ati: “Kuri CHUK baha abarwaza barenga nk’igihumbi baba bagendagenda, ugasanga umuntu afite abantu bamurwaza benshi, abaje kumugemurira, kumusura, kureba uko ameze hakabamo n’abandi ubona ko bitari ngombwa.”

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko imwe mu ngamba zizafasha kugabanya uru rujya n’uruza ari ukwagura gahunda zo gutekera abarwayi mu bitaro byose, gutanga imyenda y’ibitaro ku barwayi no kunoza serivisi zijyanye no kwita ku barwayi.

Ati: “Ikibazo cyo guteka cyarakemutse ariko dushaka no kubikemura mu bitaro byose, ibyo na byo byongera ubucucike mu bitaro. Hari ababa bitari ngombwa ko baba mu bitaro, iyo hashyizwe uburyo bwo kubatekera, hagashyirwa ibyo gutunganya imyambaro, bakambara ibyo mu bitaro, ibitari ngombwa bigahabwa umurongo.”

U Rwanda rufite ibikorwaremezo by’ubuzima birimo ibitaro bikuru umunani, ibitaro bine by’intara, ibitaro 40 by’uturere, ibigo nderabuzima 515 n’amavuriro mato 1,243.

MINISANTE ivuga ko kongera ibitanda mu bitaro ari kimwe mu bikorwa bigamije guhuza ubushobozi bw’ibitaro n’ubwiyongere bw’abaturage bakeneye serivisi z’ubuvuzi.

648 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE