Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, mu kiganiro yagiranye na Radio & TV1, aho yasobanuye ko Leta yahisemo kujya mu mizi y’iki kibazo nyuma yo kubona ubukana bw’ingaruka z’izi nzoga ku buzima bw’Abanyarwanda.
Yavuze ko hakozwe isesengura ryimbitse rireba abanywa izi nzoga, abazikora, abazicuruza, inzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese mu gukumira iki kibazo.
Ati: "Twese hari icyo twagombaga gukora tutakoze. Twese dukwiriye kubibazwa, n’utabinywa n’ubirebera uri hariya mu mudugudu akwiriye kugira uruhare rwe. Ubu twese twahagurukiye rimwe."
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana
Dr Nsanzimana yavuze ko kuva muri Mutarama kugeza mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, abantu barenga 500 bageze kwa muganga barembye bazize kunywa izi nzoga.
Yasobanuye ko bamwe bageraga kwa muganga baruka cyane, bacibwamo, batabona, mu gihe abandi bazanwaga mu ngobyi bavuye mu bukwe cyangwa mu bindi birori, nyuma bikaza kugaragara ko ibibazo byabo byari bifitanye isano no kunywa inzoga zivanze mu buryo butemewe.
Uretse abo bageze kwa muganga, yavuze ko izi nzoga zanahitanye ubuzima bw’abarenga 50, ariko ko hari n’abandi bangirika buhoro buhoro kubera ubusinzi bukabije.
Ati: "Twanapfushije abantu barenga 50, ariko twanagiye mu mizi turabara, tuti ese nta bantu batavuye mu buzima, batarwaye ngo bajye mu bitaro ariko bari gupfa buhoro buhoro? Barahari. Tumaze kubarura abarenga ibihumbi 10, hafi 11 babaye imbata z’inzoga mu gihugu hose. Abo ni abazwi, abo ni bake muri benshi."
Minisitiri w’Ubuzima yavuze kandi ko izi nzoga zikomeje guteza indwara zitandura, zirimo n’izibasira impyiko, cyane cyane mu rubyiruko.
Ati: "Dufite urubyiruko rurwaye impyiko kubera izo nzoga."
Yakomeje avuga ko mu mezi arindwi ashize y’uyu mwaka hamaze kubarurwa abantu barenga 100 bahumye bazize kunywa izi nzoga, agaragaza ko uburemere bw’iki kibazo burenze kure imibare y’abageze kwa muganga gusa.
Ibi bigaragajwe mu gihe Leta imaze gufata ingamba zikomeye zo guhagarika ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Kuri ubu, inganda zisaga 100 zakoraga ibinyobwa bisindisha byagaragaye ko biteza ibibazo ku buzima bw’abantu zamaze gufungwa, mu gihe ibicuruzwa byose zakoraga byategetswe gukurwa ku isoko ry’u Rwanda.
Iki cyemezo cyafashwe gikurikira ikindi giherutse gutangazwa cyo guhagarika itumizwa mu mahanga, icuruzwa n’ikoreshwa rya Alukoro (Ethanol) ku isoko ry’u Rwanda, nyuma y’uko byagaragaye ko ikoreshwa nabi mu gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byagiye bihitana abantu, abandi bikabaviramo ubumuga burimo guhuma no kwangirika kw’ingingo z’umubiri.
Dr Nsanzimana yavuze ko ubugenzuzi bwakorewe inganda zakoraga izi nzoga bwagaragaje ko izinshi zitubahirizaga ibisabwa n’amategeko ndetse n’amabwiriza y’ubuziranenge.
Ati: "Abamaze gusurwa bose, nta n’umwe wujuje ibyo yari yarasinyiye ko azakora."
Yasobanuye ko hari aho wasangaga umuntu umwe ushinzwe kugenzura ubuziranenge akorera inganda zirenga 10 icyarimwe, ndetse n’aho zakoreraga hakaba hatujuje ibisabwa mu isuku no mu bubiko bw’ibikoresho n’ibigize ibinyobwa.
MINISANTE ivuga ko izi ngamba zigamije gukumira impfu n’ubumuga bikomeje guterwa n’inzoga z’‘ibyuma’, mu gihe ubuyobozi bukomeje ibikorwa byo kugenzura urwego rw’inganda n’abakora ibinyobwa kugira ngo ibishyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga bitazongera kugera ku isoko.


