Breaking News

Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yasobanuye impamvu u Rwanda rutifuza na gato kugira n’umurwayi umwe wa Ebola

Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yasobanuye impamvu u Rwanda rutifuza na gato kugira n'umurwayi umwe wa Ebola
Mu Rwanda

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasobanuye ko u Rwanda rudashaka kubona n’umurwayi umwe wa Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo ku butaka bwarwo, avuga ko n’uwaba umwe gusa ashobora guteza ihungabana rikomeye ku buzima bw’abaturage ndetse no ku mikorere y’inzego z’ubuzima, by’umwihariko no ku bukungu bw’igihugu, byityo rukaba rwarakajije ingamba zo gukumira iki cyorezo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mpuzamahanga rya CGTN Africa, aho yagaragaje ko nubwo kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uragaragara mu Rwanda, igihugu gikomeje gukaza ingamba zo kuyikumira kugira ngo itazagira aho yinjirira.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko Ebola atari icyorezo kirira ingruka ku buzima gusa, ahubwo giteza ibibazo mu nzego zose z’igihugu, harimo ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati: “Ntidushaka kugira n’umurwayi umwe kubera ko umurwayi umwe yaba ari mwinshi ku buryo yahungabanya ubukungu bwacu, ubuzima bwacu, inzego z’ubuzima zacu, imibereho y’abaturage bacu, yewe no ku rwego mpuzamahanga.”

Yasobanuye ko icyorezo cya Ebola iyo kigeze ahantu, gitera ubwoba n’igihunga mu baturage, bigatuma no gusubiza ibintu ku murongo bisaba imbaraga nyinshi kurusha no kukirwanya ubwacyo.

Mu rwego rwo gukumira ko iki cyorezo cyagera mu gihugu, u Rwanda rwashyizeho ingamba zikomeye zirimo gukaza ubugenzuzi ku mipaka, gukurikirana urujya n’uruza rw’abantu, gupima abinjira mu gihugu ndetse no gushyira mu kato abaketsweho iki cyorezo.

Minisitiri Nsanzimana kandi yagaragaje ko kurwanya Ebola bisaba ubufatanye bw’akarere n’imiryango mpuzamahanga, kuko indwara z’ibyorezo zidahagararira ku mipaka y’ibihugu.

Yagize ati: “Ikintu cy’ingenzi twakora nk’akarere ni ugutanga ubufasha mu kurwanya icyorezo aho kiri… turi gutanga ubufasha bwacu aho bishoboka kugira ngo iki cyorezo gihashywe vuba.”

Icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo cyatangajwe bwa mbere mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, tariki ya 15 Gicurasi 2026, nyuma y’aho hari abantu bapfuye abaturage bakeka ko ari indwara itazwi.

Kugeza ku wa 14 Kamena 2026, imibare igaragaza ko abantu 808 bamaze kwandura iyi ndwara muri RDC, 192 bakaba barapfuye, mu gihe 48 bamaze gukira.

Muri Uganda na ho hagaragaye abarwayi 19, ubwandu bukaba bwaraturutse mu Ntara ya Ituri.

Nubwo nta muti cyangwa urukingo rwihariye rwa Ebola ya Bundibugyo ruraboneka, inzobere zigaragaza ko kuvura ibimenyetso hakiri kare bifasha abarwayi gukira, aho ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuruka, gucibwamo ndetse no kuva amaraso ahari umwenge hose mu mubiri w’umuntu.

891 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE