Breaking News

Minisitiri Nduhungirehe asanga amasezerano mashya ya RDC na FDLR agamije kuyobya ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington

Minisitiri Nduhungirehe asanga amasezerano mashya ya RDC na FDLR agamije kuyobya ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Washington
Mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko amasezerano mashya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ivuga ko yagiranye n’umutwe wa FDLR ari amayeri agamije kuyobya uburari no gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington, aho gusenya uyu mutwe nk’uko byari byaremejwe.

Ibi yabivuze nyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa 28 Nyakanga 2026 na Minisitiri ushinzwe Ukwishyira hamwe kw’Akarere muri RDC, Floribert Anzuluni, afatanyije n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, rivuga ko FDLR yemeye kurambika intwaro, gusubizwa mu buzima busanzwe no gushyirwa mu bigo byihariye.

Patrick Muyaya yavuze ko icyo cyemezo gishingiye ku masezerano ya Washington na gahunda ya CONOPS iyaherekeje, anavuga ko igikurikiyeho ari uko u Rwanda rukuraho ingamba z’umutekano rwashyizeho ku mupaka.

Mu gusubiza ayo magambo kuri uyu wa 29 Nyakanga 2026, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko amasezerano RDC ivuga ko yagiranye na FDLR nta hantu na hamwe ateganywa n’amasezerano y’amahoro ya Washington, bityo ko adashobora gusimbura inshingano Kinshasa ifite yo gusenya uyu mutwe.

Yagize ati: "Isinywa ry’iyi ngirwamasezerano hagati y’umugabo (Leta ya RDC) n’umuhungu we (FDLR) ndetse n’umwuka mubi (ingengabitekerezo ya Jenoside) nta na hamwe rihuriye n’amasezerano y’amahoro ya Washington kuko nta hantu na hamwe ariteganya."

Yakomeje asobanura ko FDLR itari mu mpande zashyize umukono ku masezerano ya Washington, ahubwo ko ari kimwe mu bibazo ayo masezerano yari agamije gukemura binyuze mu gusenya burundu uyu mutwe.

Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko amasezerano ya Washington yahaga RDC iminsi 90 yo gusenya FDLR, ariko avuga ko aho kubahiriza iyo nshingano, Kinshasa yahisemo kugirana amasezerano n’uyu mutwe.

Yagize ati: "Uyu muvuno mushya wa Leta ya RDC ugamije kuyobya uburari no gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano."

Yakomeje avuga ko kuva amasezerano ya Washington yasinywa ku wa 4 Ukuboza 2025, Guverinoma ya RDC yakomeje kongera ubufasha bwa gisirikare iha FDLR, harimo no kwinjiza bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe mu ngabo zayo.

U Rwanda ruvuga kandi ko Kinshasa ikomeje gushakira FDLR ubufasha ku rwego rwa politiki ibinyujije mu bantu barimo Jean-Luc Habyarimana, Fabien Singaye, Thomas Nahimana na Thadée Kwitonda.

FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ikibazo cyayo ni kimwe mu byagarutsweho cyane mu biganiro byahuje u Rwanda na RDC byabereye i Luanda ndetse n’i Washington.

U Rwanda rwakomeje gushimangira ko ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho ku mupaka zizakurwaho ari uko uyu mutwe usenywe burundu, nk’uko bikubiye mu masezerano y’amahoro ya Washington.

576 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE