Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yagarutse ku kibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge

Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva yagarutse ku kibazo cy'inzoga zitujuje ubuziranenge
Mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Justin Nsengiyumva, yagarutse ku kibazo gikomeje guteza impungenge cy’inzoga zitujuje ubuziranenge, asaba Abanyarwanda kuzicikaho burundu kuko zimaze gutwara ubuzima bw’abantu no guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima rusange by’umwihariko ku bazinywa.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabigsrutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ubwo yifatanyaga n’abaturage mu muganda rusange ngarukakwezi.

Minisitiri Dr Nsengiyumva yagaragaje uburemere bw’iki kibazo ati: “Mu cyumweru gishize, abantu 25 babuze ubuzima mu buryo bubabaje bazize kunywa inzoga z’inkorano, mu gihe abarenga 350 bajyanywe mu bitaro, kandi hari n’abandi benshi zagizeho ingaruka.”

Yakomeje asobanura inkomoko y’izo ngaruka agira ati: “Izi nzoga ziteye inkeke akenshi zikorwa mu buryo budafite isuku, rimwe na rimwe zigakoreshwamo ibikoresho bidakwiriye, kandi kenshi zivanze n’ibinyabutabire byangiza ubuzima birimo nka methanol ifite uburozi bukabije.”

Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko iki ari ikibazo gikomeye gisaba ubufatanye bwa buri wese, ati: “Ibi ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese mu kurinda ubuzima n’umutekano by’abaturage.”

Yanagarutse ku ruhare rw’abaturage mu kwirinda no gutanga amakuru, asaba ko habaho ubufatanye mu guhashya abacuruza bene izi nzoga no kuzirinda burundu.

Ku bijyanye n’ibinyobwa byengwa mu buryo bwa gakondo, Dr Nsengiyumva yagaragaje ko hakenewe ubushishozi ati: “Ni ngombwa ko tugenzura kandi tukamenya neza ibyo turya n’ibyo tunywa n’aho biva, kuko uburyo bwo kubyenga butizewe bugira uruhare mu guteza ibibazo byinshi by’ubuzima.”

Yanibukije abaturage ko isuku ari inkingi y’ubuzima bwiza, ati: “Isuku ni inshingano ya buri wese. Buri muntu agomba kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga isuku mu rugo iwe no mu duce dutuwe kugira ngo habe ahantu hatekanye kandi hafite ubuzima bwiza kuri bose.”

Mu gusoza, Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko Umuganda ukomeje kuba umusingi w’iterambere n’ubufatanye mu muryango nyarwanda, ariko anagaragaza ko kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda no kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge bikwiye gushyirwa imbere nka gahunda yihutirwa.

1476 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE