Breaking News

Mukura VS yatandukanye na Tomas Trucha atayitoje n’umunsi umwe

Mukura VS yatandukanye na Tomas Trucha atayitoje n'umunsi umwe
Imikino

Ikipe ya Mukura Victory Sports (Mukura VS) yatangaje ko yamaze gutandukana n’umutoza w’Umunya-Czech Tomas Trucha, atarayitoza n’umunsi umwe, nyuma y’amasaha make gusa ageze mu Rwanda aje gutangira inshingano zo kuyitoza.

Uyu mutoza w’imyaka 54 yari ageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2026, aho yari aje gutangira amasezerano y’imyaka ibiri yari yaragiranye na Mukura VS. Icyakora, ku wa Mbere, iyi kipe yahise itangaza ko impande zombi zemeranyije gusesa ayo masezerano.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Mukura VS yavuze ko impamvu yo gutandukana na Trucha ari uko yabonye andi mahirwe y’akazi atashoboraga kwanga, bityo impande zombi zikaba zarabyumvikanyeho nta makimbirane abayeho.

Mu mashusho yasohowe n’iyi kipe, Tomas Trucha na we yemeje aya makuru, asobanura ko yafashe icyemezo cyo kwemera akandi kazi nyuma yo kubona amahirwe mashya.

Yagize ati: "Nabonye andi mahirwe ntashoboraga kwanga. Ndifuza kubwira abakunzi ba Mukura VS ko nta kindi kibazo gihari. Mbifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rwanyu."

Amakuru yizewe avuga ko n’ubwo Trucha atigeze atoza umukino cyangwa ngo anayobore imyitozo n’imwe ya Mukura VS, iyi kipe yubahirije ibikubiye mu masezerano yari yagiranye na we.

Bivugwa ko Trucha yishyuye Mukura VS amafaranga angana n’imishahara y’amezi ane nk’uko amasezerano yabiteganyaga.

Andi makuru avuga ko uyu mutoza yamaze kubona akazi mu gihugu cya Maldives, ari na ho agiye gukomereza umwuga we.

Ibi bisize Mukura VS igomba guhita ishaka undi mutoza uzayifasha gutangira imyiteguro y’umwaka w’imikino wa 2026/2027, aho biteganyijwe ko imyitozo y’iyi kipe itangira kuri uyu wa Kabiri.

162 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE