Murenzi Abdallah yateye utwatsi ibyo guha akazi Haringingo Francis ngo atoze Rayon Sports

Murenzi Abdallah yateye utwatsi ibyo guha akazi Haringingo Francis ngo atoze Rayon Sports
Imikino

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yateye utwatsi amakuru yavugwaga ko iyi kipe iri mu biganiro byo guha akazi umutoza Haringingo Francis, ashimangira ko bidashoboka ko bajya gushaka umutoza ufite amasezerano ahandi kandi bashobora kubona undi mwiza udafite ikipe.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 21 Werurwe 2026, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, aho yagarutse ku bijyanye n’imiyoborere y’ikipe ndetse n’icyerekezo cyo gushaka umutoza mushya nyuma yo gutandukana na Bruno Ferry.

Murenzi Abdallah yavuze ko amakuru ajyanye na Haringingo yayabonye nk’abandi ku mbuga nkoranyambaga, ariko ko nta shingiro afite, kuko uyu mutoza asanzwe afite ikipe atoza.

Yagize ati: “Amakuru nanjye nayabonye ku mbuga nkoranyambaga, ariko hari n’abandi batoza si we wenyine. Dufite amahirwe yo gushaka umutoza ariko Haringingo ni umutoza wa Kiyovu Sports, ari mu rugamba rwo kugira ngo iyi kipe yitware neza muri Shampiyona, hari n’abo numvise bavuga abandi batoza bafite amakipe. Ntekereza ko abo bafite amasezerano, kuzajya mu rubanza rw’umuntu ufite amasezerano byazatuvuna kurenza gushaka umutoza udafite inshingano.”

Yakomeje asobanura ko Rayon Sports iri kwiyubaka igamije kuba ikipe ikomeye mu gihe kirekire, bityo hakenewe umutoza uzahuza n’uwo mushinga aho kujya mu bibazo by’amasezerano y’abandi.

Ati: “Turanavuga ngo ese mu cyerekezo cyo kubaka Rayon Sports ikomeye mu myaka itatu, itanu cyangwa icumi, turashaka umutoza umeze gute uzatujyana muri uyu mushinga? Rero abo batoza bafite amasezerano ntabwo dukwiriye kujya gukemura ibibazo by’amasezerano y’ahandi kandi dushobora kubona abadafite amasezerano.”

Ku bijyanye n’uwari umutoza mukuru, Bruno Ferry, Murenzi Abdallah yavuze ko gutandukana na we byakozwe mu bwumvikane, bityo ko nta kibazo cy’amategeko gitegerejwe.

Yagize ati: “Tumaze kumvikana twamusabye ko ari we ugaragaza ubushake, yarabikoze natwe turabimwemerera ariko dukurikije n’ibyo twari twaganiriye, n’ibyo tumugomba tuzabimuha. Nibaza rero ko nta rubanza rurimo aho kuko twari twabanje kubirebana ubushishozi.”

Kugeza ubu, Rayon Sports iri gutozwa by’agateganyo na Romami Marcel, ari na we uzatoza umukino uzayihuza na Gasogi United ku Cyumweru tariki 22 Werurwe 2026 kuri Sitade Amahoro.

Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko buri gushakira hamwe umutoza uzafasha Rayon Sports kugera ku ntego zayo z’igihe kirekire, aho bashyize imbere kubaka ikipe ikomeye kandi ishobora guhatana mu marushanwa atandukanye.

1026 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE