Musanze: Babangamiwe n’ikibazo cy’umwanda w’abavidurura ubwiherero muri ‘ligole’ z’amazi

Musanze: Babangamiwe n'ikibazo cy'umwanda w'abavidurura ubwiherero muri ‘ligole' z'amazi
Mu Rwanda

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Gashangiro, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe bikomeye n’ikibazo cy’umwanda uterwa n’abantu bahengera imvura iguye bakavidurira ubwiherero muri ‘ligole’ z’amazi, bigatuma umunuko wuzura mu gace batuyemo ndetse bikabangamira ubuzima bwabo.

Aba baturage bagaragaza ko iki kibazo kimaze iminsi, aho iyo imvura iguye by’umwihariko ari nke, imyanda itwarwa n’amazi idashobora kugenda neza, igasigara muri izo ‘ligole’ ikanuka cyane.

Umwe mu baturage yagize ati: “Iyo imvura iguye ari nke, umwanda ntugenda neza, hanyuma umunuko ukazura hose. Hari n’ababikora nijoro bugacya tubisanga hano. Birakabije, iki kibazo gikwiye gushakirwa umuti.”

Abaturage bavuga ko uretse umunuko, banatinya ko bishobora kubaviramo indwara ziterwa n’umwanda, cyane ko ayo mazi anyura hafi y’ingo zabo kandi akomeje kwanduza ibidukikije.

Akarere ka Musanze kazwiho ubutaka bugizwe n’amabuye menshi y’amakoro, bituma gucukura ubwiherero bujyakuzimu bigorana kandi bigahenda. Ibi bituma hari imiryango myinshi itagira ubwiherero buhamye, cyangwa ikagira butuzujuje ibisabwa.

Undi muturage ati: “Gucukura ubwiherero birahenda kubera amakoro menshi, kandi no kuvidura mu buryo busanzwe bisaba amafaranga arenze ubushobozi bwa benshi. Ibi bituma hari ababitwikira amajoro, imvura yagwa bakabividurira muri ligole.”

Iyi myitwarire yo kuvidurira ubwiherero mu miyoboro y’amazi ituma imyanda isigara aho, ikanuka, bityo igakomeza guteza ikibazo cy’isuku nke mu baturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko ibikorwa byo kuvidurira imisarane muri ‘ligole’ z’amazi ari icyaha kandi bidashobora kwihanganirwa.

Yagize ati: “Ibikorwa byo kuvidurira imisarane muri rigole ni icyaha kandi ni ikibazo gikomeye. Tugiye gukorana n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano kugira ngo dukore igenzura, dufate abagaragara muri ibi bikorwa, kandi dukumire burundu imyitwarire yangiza amazi n’isuku rusange.”

Yongeyeho ko ubuyobozi bukomeje gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa no gufasha abatishoboye kubwubaka hifashishijwe imiganda n’izindi gahunda zigamije guteza imbere isuku, mu rwego rwo gukumira burundu iki kibazo gikomeje kubangamira bamwe mu batuye mu Murenge wa Muhoza.

Source: Umuseke

693 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE