Breaking News

Norvège itunguye Brésil iyisezerera muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi

Norvège itunguye Brésil iyisezerera muri 1/8 cy'Igikombe cy'Isi
Imikino

Ikipe y’Igihugu ya Norvège yakoze ibidasanzwe mu mukino wa 1/8 cy’Irangiza cy’Igikombe cy’Isi cya 2026, isezerera Brésil iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wari ishiraniro wabereye kuri New York New Jersey Stadium.

Umukino watangiye Brésil isatira cyane ishaka igitego hakiri kare, ndetse ku munota wa 14 ibona penaliti nyuma y’ikosa ryari rikorewe mu rubuga rw’amahina. Gusa VAR yaje gusuzuma neza ikuraho icyemezo umusifuzi yari yafashe, kuko nta kosa ryari ryabayeho, umukino ukomeza ari 0-0.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, Brésil ari yo yari yarushije Norvège kwiharira umupira ariko idashobora kubona inzira y’igitego kubera ubwugarizi bukomeye.

Mu gice cya kabiri, Norvège yahinduye umukino yongera imbaraga mu busatirizi no abakinnyi bayo bafite imbaraga kandi bihuta.

Ku munota wa 79, Erling Haaland yafunguye amazamu ku mupira mwiza yahawe na Antonio Schjelderup, atsinda igitego cya mbere cy’umukino.

Brésil yakangutse itangira gushaka igitego cyo kwishyura, ariko Norvège ikomeza kwihagararaho no gukinana ubwitonzi hagati.

Ku munota wa 90, Haaland yongeye gutungura Brésil atsinda igitego cya kabiri ku wundi mupira mwiza yahawe na Schjelderup, ashyira Norvège mu mwanya mwiza wo kwegukana intsinzi.

Brésil ntiyacitse intege kuko mu minota y’inyongera, Neymar yatsinze igitego kuri penaliti ku munota wa 90+10, ariko byari bitinze kuko umukino wahise urangira Norvège ifite intsinzi y’ibitego 2-1, bituma Norvège ikatisha itike ya 1/4 cy’Irangiza, mu gihe Brésil isoje urugendo rwayo muri iri rushanwa.

Iyi ntsinzi ifatwa nk’igitangaza gikomeye muri iri rushanwa, kuko Brésil yari mu makipe yahabwaga amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa, ariko Norvège irayitunguye iyisezerera hakiri kare, ikomeza kwerekana ko iri mu makipe ashobora gutungurana muri iri rushanwa.

198 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE