Breaking News

Ntara y’Iburasirazuba: Abayobozi basaga 100 bakuwe mu nshingano bazira ibijyanye n’ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge

Ntara y'Iburasirazuba: Abayobozi basaga 100 bakuwe mu nshingano bazira ibijyanye n'ikoreshwa ry'inzoga zitujuje ubuziranenge
Mu Rwanda

Abayobozi basaga 100 bo mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba bamaze gukurwa mu nshingano nyuma y’uko bagaragayeho ibyaha bifitanye isano n’ikorwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe Leta ikomeje gukaza ingamba zo guhangana n’iki kibazo kimaze guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.

Aba bayobozi bakuwe mu nshingano nyuma y’isesengura ryagaragaje ko hari abafashaga cyangwa bagakingira ikibaba abakoraga n’abacuruzaga izi nzoga, abandi bagaragaza uburangare mu gukumira ibikorwa byaberaga mu duce bashinzwe kuyobora.

Urutonde rw’abafatiwe ibi byemezo ruyobowe n’Abayobozi b’Imidugudu 56, rukubiyemo kandi abashinzwe umutekano mu Midugudu 15, abayoboi bashinzwe imibereho myiza n’umutekano mu tugari bane n’Abajyanama b’Ubuzima batandatu, hamwe n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze, bose hamwe bakaba barenga 100.

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko kuba hari abayobozi bagaragara muri ibi bikorwa ari ikimenyetso kigaragaza uburemere bw’ikibazo, ariko bagashima icyemezo cyo kubakura mu nshingano kuko bizeye ko kizafasha guca intege abakomeje gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge.

Umwe mu baturage yavuze ko hari aho wasangaga ibikorwa byo kwenga inzoga zitemewe bibera no mu ngo z’abayobozi b’inzego z’ibanze batabihagaritse.

Yagize ati: "Ugasanga wenda mu rugo rwa Mudugudu hari abantu bacumbikiwemo barimo kwenga ibyo biyoga ntababuze. Kuba Leta yabitahuye, ibintu bizajya mu buryo. Iki gikorwa nabonye ari cyiza cyane kuko ibyo binyobwa byari byarabangamiye abaturage bose. Ababinywaga benshi bahindukaga abanyamahane bagakora urugomo."

Undi muturage yavuze ko abayobozi bazajya bafatwa bakingira ikibaba abakora ibi bikorwa bakwiye guhanwa hakurikijwe amategeko.

Ati: "Umuyobozi uzafatwa akingira ikibaba abo bantu azahanwe n’amategeko kuko ibi bintu bisenya ubwonko bw’abantu, bigasenya n’ingo muri rusange."

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko kuba hari abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragaye muri ibi bibazo bidakwiye, ashimangira ko inshingano zabo zirimo kumenya ibibera mu duce bayobora no gukumira ibikorwa bishobora gushyira abaturage mu kaga.

Yagize ati: "Icyo dusaba abayobozi ni ukumenya neza ifasi bashinzwe n’abaturage bayituyemo. Ahari ibyuho bituma umuntu ashyiraho uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, rudafite ibyangombwa, rukorera mu baturage kandi rudafite isuku, twagombye kuba tubizi kuko ni mu nshingano z’abayobozi kubikurikirana. Tugomba no gukomeza gusobanurira abaturage ububi bw’izi nzoga no kubashishikariza gutanga amakuru."

Guverineri Rubingisa yavuze ko Intara y’Iburasirazuba yihaye icyumweru kimwe cyo kuba yakuye mu baturage inzoga zose zitujuje ubuziranenge zigikomeje kugaragara ku isoko.

Imibare igaragaza ko kuva muri Gashyantare kugeza mu mpera za Nyakanga 2026, mu Ntara y’Iburasirazuba abantu 2,925 bafashwe bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe litiro zigera ku 8,000 zazo zamaze kumenwa.

Iki cyemezo cyo gukura aba bayobozi mu nshingano kije gikurikira izindi ngamba zikomeye zimaze gufatwa na Leta ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) zirimo gufunga inganda zirenga 130 zakoraga ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, nyuma yo gusanga bishobora gushira mu kaga gkomeye ubuzima bw’ababinywa, ibyo bigakurikirwa n’uko zimwe muri izo nganda zambuwe ibyangombwa n’ibirango by’ubuziranenge bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB).

Ibi byemezo kandi biza bikurikira icyemezo cya Rwanda FDA cyo guhagarika itumizwa mu mahanga n’icuruzwa rya Alukoro (Ethanol) ku isoko ry’u Rwanda bitewe n’uko yifashishwaga mu bukora ibintu bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu.

1062 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE