Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, bwashyizwe ahagaragara ku wa 30 Kamena 2026, bugaragaza ko kugeza mu 2025 ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu bantu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 bwari kuri 2,2%, buvuye kuri 2,7% bwariho mu bushakashatsi bwa 2019/2020.
Imibare igaragaza kandi ko hagati ya 2004/2005 na 2014/2015 ubwandu bwari bwaragumye kuri 3%, bivuze ko mu myaka yashize igihugu cyateye intambwe igaragara mu kugabanya umubare w’abandura.
Nubwo iyo mibare ishimangira ko ingamba u Rwanda rwafashe mu gukumira no kuvura Virusi itera SIDA zikomeje gutanga umusaruro, ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bagikomeje kwibasirwa kurusha abagabo.
Mu mwaka wa 2025, ubwandu mu bagore bafite imyaka 15 kugeza kuri 49 bwari kuri 2,8%, mu gihe mu bagabo bwari 1,5%.
Ubushakashatsi bunerekana ko uko imyaka izamuka ari na ko ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA byiyongera mu byiciro bimwe.
Abagore bafite imyaka iri hagati ya 45 na 49 ni bo bafite ubwandu buri hejuru kurusha ibindi byiciro, kuko bugera kuri 7,8%, mu gihe mu bagabo bafite imyaka 50 kugeza kuri 59 ubwandu buri kuri 4,3%.
Imiterere y’ubuzima bw’umuryango na yo igira uruhare ku bwandu bwa Virusi itera SIDA.
Mu bapfakazi, ubwandu buri kuri 10,9%, bukaba ari bwo buri hejuru mu byiciro byose byasesenguwe.
Abatandukanye n’abo bashakanye bafite ubwandu bwa 7,3%, mu gihe mu bagore bafite abagabo bafite abagore benshi ubwandu bugera kuri 6,5%, ugereranyije na 2,3% mu bagore bafite umugabo umwe.
Aho abantu batuye na ho hakomeje kugaragaza itandukaniro rigaragara.
Umujyi wa Kigali ni wo ukomeje kugira umubare w’abafite Virusi itera SIDA uri hejuru mu gihugu, ungana na 3,7%, ukurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite 2,3%, Iburengerazuba bufite 2,2%, Iburasirazuba bufite 2,0%, mu gihe Intara y’Amajyaruguru ari yo ifite umubare uri hasi cyane, ungana na 1,0%.
Muri rusange, abaturage batuye mu mijyi bafite virusi itera SIDA bagana na 3,3%, hafi gukuba kabiri uw’abatuye mu cyaro ungana na 1,7%, bikomeza kugaragaza ko ubuzima bwo mu mijyi bukirimo ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA.
Raporo inagaragaza ko urwego rw’uburezi rufitanye isano n’ubwandu bw’iyi virusi.
Abatarigeze biga bafite Virusi itera SIDA bagera kuri 4,9%, abize amashuri abanza bafite 2,4%, abize ayisumbuye bafite 1,6%, mu gihe abize amashuri makuru bafite Virusi itera SIDA ari bake cyane bangana na 0,9%.
No ku rwego rw’imibereho, ingo zikennye kurusha izindi ni zo zagaragayemo abafite Virusi itera SIDA bari hejuru, bangana na 3,3%.
Ubushakashatsi bwanagaragaje ko gusiramurwa kw’abagabo bikomeje kugira uruhare mu kugabanya ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA, aho mu bagabo basiramuwe, ubwandu buri kuri 1,2%, mu gihe mu batarasiramuwe cyangwa abasiramuwe nabi bugera kuri 2,5%.
Iyi raporo ishingiye ku bipimo bya Virusi itera SIDA byafashwe ku bagore n’abagabo 13.000 bo hirya no hino mu gihugu. Mu bagore bemerewe gupimwa, 99% bemeye gutanga amaraso ngo bapimwe Virusi itera SIDA, mu gihe abagabo babikoze ari 97%, ibintu bituma imibare yatangajwe ifatwa nk’ishingiye ku makuru yizewe.
Nubwo u Rwanda rukomeje kuba mu bihugu bya Afurika bimaze kugera ku ntego za UNAIDS zo gutahura ubwandu, gutanga imiti no kugabanya ubukana bwa Virusi ku kigero kiri hejuru ya 95%, ubu bushakashatsi bugaragaza ko urugamba rutararangira, aho bwerekana ko hakenewe kongera imbaraga mu kurinda no gufasha ibyiciro byihariye bifite ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA kurusha abandi, kwirinda, ndetse ko kurwanya akato n’ihezwa ku bari muri ibyo byiciro no ku bafite Virusi itera SIDA.
Kugeza ubu u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu guhangana na Virusi itera SIDA, rwarengeje intego za UNAIDS zizwi nka triple 95, rukaba ruri ku gipimo cya 96–98–98, aho 96.9% by’abanduye VIH bari ku miti igabanya ubukana (ART)—iki kikaba ari kimwe mu bipimo byo hejuru ku isi.

