Breaking News

OMS yatangije igerageza ry’imiti mishya ivura Ebola muri RDC

OMS yatangije igerageza ry'imiti mishya ivura Ebola muri RDC
Hanze y’u Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko ryatangiye igerageza ry’imiti mishya ivura Ebola mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu rwego rwo gushaka ibisubizo bishya ku cyorezo cya Ebola yo mu bwoko buzwi ku izina rya Bundibugyo Ebola kimaze guhitana abantu benshi ndetse kikaba kotarabonerwa umuti cyangwa byemewe ku rwego mpuzamahanga.

Iri gerageza mu ndimi z’amahanga rizwi ku izina rya Platform Adaptive Randomised Trial for New and Repurposed Filovirus Treatments (PARTNERS) ryatangiye ku wa 2 Nyakanga, rikaba ryaratangiye handikwa abarwayi bose basanganywe iki cyorezo kugira ngo bitabire igerageza ry’imiti ishobora gutanga icyizere mu kurokora ubuzima.

Abashakashatsi bari gusuzuma imiti ibiri ari yo MBP134, ikoresha antibodies zifasha kurwanya virusi, ndetse na remdesivir, imiti izwi mu kuvura indwara ziterwa na virusi.

Iri gerageza kandi rizareba niba gukoresha iyi miti hamwe byatanga umusaruro urenze uwo buri umwe ushobora gutanga ukwawo.

Uyu mushinga uterwa inkunga na OMS, ukaba uyobowe n’Ikigo cy’igihugu cya RDC gishinzwe ubushakashatsi ku buzima (INRB), ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe indwara z’ubushyuhe n’ubushakashatsi mu Bubiligi, ndetse na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga barimo n’Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya indwara (Africa CDC).

Ibi bikorwa biri gukorwa mu gihe RDC ikomeje guhangana n’icyorezo kimaze kwandurwa n’abantu barenga 1,400, aho abagera hafi 210 bamaze gukira, mu gihe abarenga 440 bamaze kuhasiga ubuzima.

OMS ivuga ko nubwo nta muti wemewe uraboneka ku cyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo, hari abarwayi bakomeza gukira, ariko hakenewe uburyo bwizewe kandi bufasha kurushaho kurokora ubuzima bwa benshi.

Unyamabanga Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye yihuse yagezweho ku bufatanye n’inzego z’igihugu n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Avuga ko nubwo nta miti yemewe ihari, hakiri icyizere cyo kurokora ubuzima bwa benshi binyuze mu miti isanzwe ihari kandi ikora neza.

Impuguke mu by’ubushakashatsi ku byorezo, Dr Amanda Rojek, yavuze ko ari ingenzi ko ubushakashatsi bukorwa icyorezo kikiriho kugira ngo ibisubizo biboneke vuba aho gutegereza ko icyorezo kirangira.

Na ho Prof. Jean-Jacques Muyembe-Tamfum, uyobora INRB, yavuze ko iyi gahunda izafasha abarwayi kubona imiti igeragezwa ishobora kubagirira akamaro, inatange ubumenyi buzafasha mu guhangana n’ibyorezo bizaza.

Abarwayi bose bazitabira iri gerageza bazakurikiranwa mu gihe cy’iminsi 28, kandi bazahabwa n’ubuvuzi busanzwe burimo guhabwa amazi n’imiti yunganira mirire, kongerwa imyunyu ngugu, guhabwa oxygen, kugabanyirizwa ububabare no kugenzurirwa umuvuduko w’amaraso.

198 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE