Breaking News

Abadepite basabye ko inzego z’ubutabera zikurikirana ibigo byagaragayeho gukoresha nabi umutungo wa Leta

Abadepite basabye ko inzego z'ubutabera zikurikirana ibigo byagaragayeho gukoresha nabi umutungo wa Leta
Mu Rwanda

Nyuma yo kugezwaho raporo ya Komite y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) yasesenguye ikanasuzuma raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025, Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, yasabye ko Minisiteri y’Ubutabera ifatanya n’Urwego rw’Ubucamanza mu gukurikirana ibigo bya Leta byakoresheje umutungo (amafaranga) w’igihugu ariko bikabura ibimenyetso byerekana uko wakoreshejwe, kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe.

Ni umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama y’Inteko rusange umutwe w’Abadepite yateranye ku wa 4 Kanama 2026.

Visi Perezida wa PAC, Depite Cécile Murumunawabo, yavuze ko mu igenzura ryakozwe hagaragaye ibigo byinshi bitabashije kugaragaza inyandiko zemeza imikoreshereze y’amafaranga ya Leta, bityo hakaba hakenewe ko inzego z’ubutabera zibikurikirana.

Yagize ati: "Minisiteri y’Ubutabera ikwiye gukorana n’Urwego rw’Ubucamanza kugira ngo hakurikiranwe amafaranga ibigo bya Leta byakoresheje ariko bikabura ibimenyetso byerekana uko yakoreshejwe."

PAC yavuze ko iyo myitwarire ibangamiye imicungire myiza y’umutungo wa Leta ndetse ikadindiza ihame ryo kubazwa inshingano, isaba ko aho hagaragaye gukoresha nabi umutungo wa Leta hafatwa ingamba zishingiye ku mategeko.

Mu bibazo byagaragajwe harimo amafaranga miliyoni 45,7 Frw yakoreshejwe mu gushyira ubwatsi bw’ubukorano kuri Stade ya Huye, aho hatabashije kugaragazwa ibisobanuro bihagije by’uko ayo mafaranga yakoreshejwe.

Hanagaragajwe miliyoni 340 Frw zongerewe ku ngengo y’imirimo yo kubaka no kuvugurura inganda zitunganya amazi yanduye ku Bitaro bya Muhima na Bushenge, nyamara amasezerano y’iyo mirimo atarahinduwe.

PAC yanagaragaje ikibazo cya sosiyete RUGC Ltd, ishami rya RSSB, yakoresheje miliyari 1,5 Frw igura ibikoresho byo mu gikoni bya hoteli itaranubakwa kugeza ubu.

Ibyo bikoresho bimaze kubikwa kuva mu 2023, bikaba bitwara miliyoni 1,8 Frw buri kwezi mu kubibungabunga, mu gihe hoteli byagombaga gukoreshwamo itararangira.

Komite yavuze kandi ko RUGC Ltd yananiwe kugaragaza inyandiko zisobanura ikoreshwa rya miliyari 3,34 Frw.

Perezida wa PAC, Depite Valens Muhakwa, yavuze ko usibye ibibazo by’imikoreshereze y’amafaranga adafitiwe ibisobanuro, hakomeje no kugaragara ubukererwe bukabije mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ya Leta.

Yavuze ko imishinga myinshi ikomeza kongererwa igihe, amasoko ya Leta agatinda kurangira, ndetse hari n’ibikoresho bihenze byaguzwe bikaba bitarakoreshejwe.

Mu yindi myanzuro yafashwe, PAC yasabye Minisiteri y’Ibikorwaremezo kwihutisha imishinga yadindijwe irimo umuhanda Base–Kidaho, umushinga w’ubwato bwa Nkombo, amashuri ya G+ yo mu Karere ka Musanze, umushinga w’amazu aciriritse wa Bumbogo n’ibikorwa byo gutunganya amazi yanduye muri Kigali.

Yanagaragaje ibibazo biri muri WASAC birimo gutinda guha amazi abakiliya bashya, amazi atunganywa ntakoreshwe uko bikwiye n’ikorwa ritinze ry’umushinga wa Kigali Centralised Sewage System, isaba ko Minisitiri w’Ibikorwaremezo azisobanura imbere y’Inteko Ishinga Amategeko.

Mu rwego rw’uburezi, PAC yahaye Minisiteri y’Uburezi amezi atandatu yo gukemura ibibazo biri muri gahunda ya Smart Education, birimo internet idahagije n’ibikoresho byangiritse bitarasanwa, inategeka Rwanda Polytechnic gusubiza abanyeshuri miliyoni 256,6 Frw z’ingwate.

Mu rwego rw’ubuzima, Minisiteri y’Ubuzima yahawe amezi 12 yo gukemura ibibazo by’inganda zitunganya amazi yanduye n’ibyotsi (incinerators) byo mu bigo nderabuzima.

PAC yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe mu micungire y’imari ya Leta ugereranyije n’imyaka yashize, hakiri ibibazo bikomeye bisaba ko inzego zibifitiye ububasha, zirimo n’iz’ubutabera, zibikurikirana kugira ngo umutungo wa Leta urindwe kandi ababirengaho babiryozwe.

135 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE