Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abatekereza ko u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abatekereza ko u Rwanda rwakuraho ingamba z'ubwirinzi
Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimangiye ko bidashoboka ko u Rwanda rwakuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi mu gihe ibibazo by’umutekano biterwa n’ibikorwa bibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bitarakemuka.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye Jeune Afrique, aho yavuze ko hari abibwira ko u Rwanda rushobora kwemera rugakuraho izo ngamba, ariko asobanura ko ibyo bidashoboka mu gihe impamvu zatumye zishyirwaho zigihari.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite inshingano zo kurinda umutekano warwo n’abaturage barwo, bityo ko rutazemera gushyira ibyo ku ruhande kubera igitutu icyo ari cyo cyose.

Yagize ati: “Ntimutegereze ko nzakuraho ingamba zacu z’umutekano mu gihe mutagira icyo mukora ngo mukumire ibyo bidutera akaga.”

Yasobanuye ko izo ngamba zirimo kurinda imipaka no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, ukorera ku butaka bwa RDC ufashijwe n’inzego z’icyo gihugu.

Yanenze uburyo ibihugu bimwe by’amahanga bishyira igitutu ku Rwanda gusa, mu gihe uruhande rwa RDC rudasabwa kubahiriza inshingano zarwo.

Yagaragaje ko amasezerano yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 hagati ye na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, atagomba gushyirwa mu bikorwa n’uruhande rumwe gusa.

Ati: “Ntibishoboka ko u Rwanda ari rwo rwonyine rukora ibyo rwasabwe, mu gihe undi atagira icyo akora cyangwa akora bike cyane.”

Ku bijyanye n’ibihano byafatiwe u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko igihugu kidashobora guhitamo kureka kwirinda ngo kibone isura nziza mu mahanga.

Yagize ati: “Ese nakwicara ntacyo nkora imbere y’ibidutera akaga kugira ngo ngume mfite izina ryiza? Oya. Icy’ingenzi ni umutekano w’igihugu.”

Yongeyeho ko nubwo ibihano bishobora gukomeza, u Rwanda rutazemera kubahiriza ibyemezo rudafitiye gihamya, ahubwo ruzakomeza gukora ibikenewe byose mu kurinda ubusugire bwarwo.

Perezida Kagame yasabye umuryango mpuzamahanga kureka gufata ikibazo cy’umutekano mu karere mu buryo bubogamye, ahubwo bagashyira imbaraga mu gukemura imizi yacyo.

Yagaragaje ko mu gihe nta bushake bugaragara bwo gukemura ikibazo cya FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro, nta mpamvu n’imwe yatuma u Rwanda ruhindura ingamba zarwo z’umutekano.

765 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE