Breaking News

Perezida Kagame yabwiye abifuza ko u Rwanda rwaba ingwate y’abashaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko batazabigeraho

Perezida Kagame yabwiye abifuza ko u Rwanda rwaba ingwate y'abashaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko batazabigeraho
Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko abifuza ko u Rwanda rwaba ingwate y’abashaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa kuyasobanura uko babyifuza batazabigeraho, ashimangira ko ukuri ku mateka y’igihugu kudashobora gusimbuzwa inyungu z’abantu ku giti cyabo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika, yabereye mu Intare Arena ihuje we na Madamu Jeannette Kagame, abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri n’abandi bayobozi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahaye abantu umwanya uhagije wo kuganira ku mateka yarwo, gukora ubushakashatsi no gushaka ukuri, ariko ko uwo mwanya utagomba guhinduka inzira yo kugoreka amateka cyangwa kuyobya abantu.

Yagize ati: "Igihugu ntabwo cyaba ingwate ku bantu bashaka kugira ngo amateka abe uko bayashaka cyangwa uko bashaka kuyumva, kutari uko akwiriye kuba ari. Izo mpaka zose zikwiriye kubona umwanya zikaba, ubushakashatsi buba, ibintu byinshi biba biganisha ku gushakisha ukuri."

Yakomeje avuga ko imyaka ishize igihugu cyaratanze amahirwe ahagije yo gusobanukirwa amateka, ariko ko gukomeza kuyakoresha nabi bidashobora kwihanganirwa.

Ati: "Imyaka tumaze uwo mwanya waratanzwe cyangwa warabonetse, cyeretse kuba twawukoresha nabi gusa."

Perezida Kagame yasobanuye ko impamvu zituma bamwe bahakana cyangwa bagoreka amateka akenshi zishingiye ku ipfunwe, ku nyungu cyangwa ku kuba bafite isano n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko hari igihe abantu barwanya ukuri batari uko batakuzi, ahubwo ari uko gutinya ko kwemera ibyabaye byagira ingaruka ku bo bafitanye isano, yaba iy’amaraso, iy’ubucuti cyangwa iy’imyemerere.

Yagize ati: "Hari n’ubikora kubera ko icyo cyaha nicyemerwa, gifite ukuntu kizazenguruka na we kikagira uko kimugeraho. Rero agahita arwanya ukuri hakiri kare."

Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo gikomeye atari uguhakana ibyaha gusa, ahubwo ko hari n’abagera aho bumvikanisha ko Jenoside itabaye cyangwa ko abayishwe bari bakwiye kwicwa, ibintu yavuze ko bitazigera byemerwa mu Rwanda.

Yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka mabi Abanyarwanda bagomba kwemera uko ari, bakayakuramo amasomo yo kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n’ukuri.

Mu gusoza, Perezida Kagame yaburiye abatekereza ko bashobora gusubiza u Rwanda mu mateka mabi rwanyuzemo, avuga ko igihugu kitazongera kubihanganira.

Ati: "Iyo ubonye bigeze ahantu bigiye gufata indi sura ishobora gusubiza abantu mu mateka tuzi mabi, ‘Apana!’ Ukata umurongo. Uwurenga akabyishyura. Nta cyo twishisha kuri icyo rwose."

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwashimangiye ko u Rwanda rutazigera rwemera kuba ingwate y’abashaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ko ruzakomeza kurinda ukuri, kubakiraho ubumwe bw’Abanyarwanda no gukumira icyatuma igihugu gisubira mu mateka mabi cyaciyemo.

432 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE