Rayon Sports yatangaje uyu mukinnyi kuri iki Cyumweru ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zaho, aho yavuze ko yamwongeye mu bakinnyi bashya ikomeje kugura mu rwego rwo gukomeza kongera imbaraga mu busatirizi.
Boris Gbenou w’imyaka 22 akina nka rutahizamu, ariko ashobora no gukina anyuze ku mpande z’ubusatirizi (winger), ibintu bituma ashobora gukoreshwa mu myanya itandukanye yo mu busatirizi.
Uyu Munya-Centrafrique ageze muri Rayon Sports ari free agent, nyuma y’igihe kinini adafite ikipe.
Amakuru ari ku mbuga zikurikirana amakuru y’abakinnyi agaragaza ko atigeze agira amateka akomeye mu makipe azwi ku rwego mpuzamahanga, ndetse nta makuru menshi ariho agaragaza amakipe yigeze gukinira.
Gusa, yigeze kwitwara neza mu Ikipe y’Igihugu ya Centrafrique y’abatarengeje imyaka 20, yanitabiriye Igikombe cya Afurika cyabereye mu Misiri mu 2023, aho yanatsinze igitego cyamufashije kumenyekana.
Nyuma y’aho yazamuwe no mu Ikipe y’Igihugu nkuru ya Centrafrique, ariko urugendo rwe rw’umupira rwaje kudindizwa n’imvune zagiye zimugaruka kenshi mu myaka ibiri ishize, ibintu byatumye amara igihe adafite ikipe.
Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bwa Rayon Sports bugaragara nk’ubwizera ubushobozi bwe bwo kongera kwigaragaza.
Amakuru ava muri iyi kipe avuga ko Umuyobozi ushinzwe Siporo yayemeje nyuma yo kureba amashusho agaragaza impano ye, by’umwihariko igitego yatsinze akoresheje akaguru k’ibumoso.
Uyu rutahizamu ategerejweho kongera amahitamo mu busatirizi bwa Rayon Sports, cyane cyane ku ruhande rw’iburyo, aho azwiho umuvuduko, gucenga no gufasha ikipe mu kurema uburyo bw’ibitego, no kububyaza umusaruro.
Kwinjira kwa Gbenou ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko Rayon Sports ikomeje gushaka kubaka ikipe izahangana ku rwego rwo hejuru mu marushanwa yose iteganya kwitabira.



