Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati usatira akaba yarakiniraga ikipe AS Real Bamako, yasoje shampiyona ku mwanya wa 3 muri Shampiyona yegukanywe na Djoliba AC.
Djiguiba w’imyaka 22, yigaragaje cyane muri iyo shampiyona aho yatsinze ibitego 8, ndetse akagaragaza ubuhanga bwo kurema uburyo bw’ibitego no guhuza umukino hagati y’ubusatirizi n’ubwugarizi.
Ni na we watwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Shampiyona ya Mali 2025-26 (Meilleur Joueur) mu bihembo bitangwa na Mali Football, nyuma y’igihembwe cyamugaragaje nk’umwe mu bakinnyi bakomeye cyane muri shampiyona.
Uyu mukinnyi yamenyekanye cyane mu mikinire ye yo gutanga imipira ivamo ibitego, guca mu bakinnyi (dribbling) no gushaka ibitego, ibintu byamuhesheje kuzamuka mu rwego rwo hejuru muri shampiyona ya Mali.
Djiguiba yavutse ku wa 4 Mutarama 2004. Yazamukiye mu ishuri ry’umupira rya Yeelen Olympique, aho yatangiriye urugendo rwe rwa ruhago mbere yo gukinira US Bougouba, nyuma akerekeza muri AS Real Bamako ari na ho yagaragaje impano ye kurushaho.
Kugurwa kwe na Rayon Sports ni intambwe ikomeye kuri iyi kipe ikomeje kwiyubaka, igamije kongera imbaraga mu busatirizi no guhatana ku rwego rwo hejuru mu marushanwa yo mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Abakunzi ba Rayon Sports bategereje kureba niba uyu mukinnyi wagaragaje impano idasanzwe muri Mali azashobora gukomeza urwo rwego no gufasha iyi kipe kugera ku ntego zayo mu mwaka w’imikino ugiye gutangira wa 2026-2027.

