RCHA igaragaza ko ururimi kavukire ari rwo rufasha abantu gusobanukirwa neza amateka yabo, umuco wabo n’indangagaciro z’Igihugu, bityo kurusigasira no kurukoresha mu buryo bunoze ari inshingano za buri Munyarwanda, cyane cyane mu gihe isi igenda irushaho gukoresha indimi z’amahanga.
RCHA kandi ishimangira ko gukoresha neza Ikinyarwanda mu mashuri, mu itangazamakuru, mu nzego z’imirimo no mu buzima bwa buri munsi bizafasha mu guteza imbere ubumenyi, kubungabunga umuco no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Uyu munsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uzizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dukoreshe, tunoze Ikinyarwanda hose”, igamije gushishikariza Abanyarwanda gukoresha neza ururimi rwabo mu nzego zose z’ubuzima, haba mu burezi, mu itangazamakuru, mu kazi no mu buzima bwa buri munsi.
Ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi bizabera mu Mujyi wa Kigali, mu cyumba cy’Inama cy’Umujyi, ndetse no mu Karere ka Nyanza District ku Ishuri rya Koleji ya Kirisitu Umwami.
Aha hombi hazahuzwa hifashishijwe ikoranabuhanga muri gahunda ya YouthConnekt Hangout.
Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, hateguwe ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro n’Abanyarwanda baba mu mahanga bizitabirwa imbonankubone, hagamijwe gukomeza kubahuza n’umuco n’ururimi rwabo.
Hateganyijwe kandi amahugurwa ku Kinyarwanda n’Umuco agenewe abana n’urubyiruko bo mu Ishuri Umuco ry’i Liège, azaba kuva tariki 18 kugeza ku ya 25 Gashyantare 2026. Ni igikorwa kigamije gufasha abana b’Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza kumenya no kunoza Ikinyarwanda.
Hazaba kandi amahugurwa y’abanyamakuru n’abashinzwe itumanaho mu bigo bitandukanye ku mikoreshereze iboneye y’Ikinyarwanda, ateganyijwe kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 26 Werurwe 2026, hagamijwe kunoza imvugo n’imyandikire ikoreshwa mu itangazamakuru no mu bigo bya Leta n’ibyigenga.
Byongeye kandi, ku wa 19 Werurwe 2026 hateganyijwe inama nyunguranabitekerezo izamurikirwamo inkoranya y’amuga y’ikoranabuhanga mu Kinyarwanda, igamije guteza imbere ikoreshwa ry’ururimi rwacu mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RCHA) isaba Abanyarwanda bose gukomeza guterwa ishema no gukoresha neza Ikinyarwanda no kugisigasira, kugira ngo kizabe umurage ukomeza guhererekanywa mu bisekuru bizaza.
Ubutumwa bw’uyu munsi bushimangira ko umuco dusangiye ari wo uturanga, kandi ururimi rwacu rukaduhuza, bityo buri Munyarwanda agomba kugira uruhare mu kururinda no kuruteza imbere.

