Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama idasanzwe yo ku rwego rwo hejuru yahuje Guverinoma y’u Rwanda, iya RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), yabereye muri Ethiopia kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, washyize umukono ku itangazo rihuriweho n’impande zose, rishimangira ubushake bwo gukomeza gufasha impunzi n’abashaka ubuhungiro bifuza gusubira mu bihugu byabo ku bushake.
Abitabiriye iyo nama bagaragaje ko RDC icumbikiye impunzi n’abashaka ubuhungiro b’Abanyarwanda 196,289, muri bo abarenga 75,400 bamaze kubarurwa ku buryo bwemewe.
Impande zombi zashimangiye ko ziteguye gukomeza gushyira imbaraga mu gucyura impunzi mu buryo bubungabunga agaciro kazo, butekanye kandi bugamije gutanga umusanzu mu kugarura amahoro arambye mu Karere.
Muri iyo nama hanagarutswe ku ntambwe imaze guterwa mu gucyura Abanyarwanda batahutse ku bushake. Guhera muri Mutarama 2025, u Rwanda rumaze kwakira abantu 8,394 batahutse bavuye muri RDC, bakaba barafashijwe kongera kwisanga mu buzima busanzwe.
Muri abo, 2,347 batahutse mu mwaka wa 2026 gusa, mu gihe intego y’u Rwanda ari ugufasha kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abagera ku 10,000 mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Ku ruhande rwa RDC, impande zose zemeranyije ko hakenewe kongerwa imbaraga mu gufasha Abanyekongo bari mu Rwanda bagaragaza ubushake bwo gutahuka, u Rwanda rukaba rwasabwe gutanga amakuru yose yafasha mu gutegura neza no korohereza iyo gahunda.
Mu rwego rwo gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, u Rwanda, RDC na UNHCR byemeje ko guhera muri Nzeri 2026 hazajya habaho inama nyambukamipaka buri mezi atatu. Izo nama zizibanda ku gusuzuma aho ibikorwa byo gucyura impunzi bigeze no gukemura ibibazo bishobora kuvuka mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
Nanone, impande zose zemeranyije ko ibikorwa byo gucyura Abanyarwanda bifuza gutaha bizajya bifashisha umupaka wa Kamanyola ku ruhande rwa RDC n’uwa Bugarama ku ruhande rw’u Rwanda. Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha Abanyarwanda barenga 3,600 bari hirya no hino mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bamaze kugaragaza ubushake bwo gutaha.
Guverinoma ya RDC kandi yiyemeje gukomeza gutanga inzira zitekanye zizafasha impunzi kugera aho ziva no gusubira mu bice byazo nta nkomyi.
Muri iyo nama, u Rwanda rwamenyeshejwe ko hari n’abandi Banyarwanda barenga 400 bamaze igihe kirenga ukwezi bari mu nkambi z’agateganyo muri RDC bategereje gutahuka ku bushake. U Rwanda rwashimangiye ko ruzakomeza kuborohereza gutaha, ariko runagaragaza ko hakwiye kwitabwa ku ngaruka z’icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira bimwe mu bice bya RDC.
Abitabiriye inama bashimiye Guverinoma ya Ethiopia yakiriye ibiganiro, banashimira UNHCR ku ruhare rwayo mu gutuma gahunda yo gucyura impunzi ikorwa mu mucyo, mu bwisanzure no mu mutekano.
Iyi nama yo ku rwego rwo hejuru yakurikiye ibiganiro bya tekiniki byabaye ku wa 20 no ku wa 21 Kamena 2026, byateguye imyanzuro yemejwe n’Abaminisitiri kuri uyu wa Mbere.
Biteganyijwe ko indi nama nk’iyi izongera guterana muri Kamena 2027, mu gihe amatariki nyayo n’aho izabera bizatangazwa mu gihe kiri imbere.



