Mu itangazo RGB yasohoye kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Werurwe 2025, yavuze ko “Rwamenyesheje inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano ko iyi miryango itemerewe gukorera mu Rwanda kubera ko itanditswe nk’uko bisabwa n’amategeko, bityo ibikorwa byayo bigomba guhagarara ako kanya.”
RGB yibukije ko imiryango ishingiye ku myemerere igomba gusaba no guhabwa ubuzimagatozi mbere yo gutangira ibikorwa byayo, mu rwego rwo kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikorere yayo.
Iki cyemezo kije gikurikira ibindi byafashwe muri Mutarama uyu mwaka, aho RGB yahagaritse amadini atanu yagaragaweho n’ibibazo birimo kutubahiriza amategeko, imiyoborere idahwitse, ndetse n’amakimbirane yo mu buyobozi bwayo.
Mu myaka ishize, RGB yakoze igenzura ku nsengero mu gihugu hose, maze izirenga 5,600 zirafungwa kubera kutuzuza ibisabwa. Hari n’izahagaritswe burundu, ku buryo kugeza mu Ugushyingo 2024, amatorero 43 yari amaze kwamburwa ubuzimagatozi.
Mbere y’uko iri genzura ritangira, mu Rwanda habarurwaga amadini n’amatorero 345, arimo n’imiryango iyashamikiyeho igera kuri 563.
Icyemezo cyo guhagarika iyi miryango gikomeje politiki ya Leta yo kugenzura ibikorwa by’amadini no gukumira ibitagenda neza, mu rwego rwo kurinda inyungu rusange z’abaturage.

