Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026, ubwo ubuyobozi bwa Rwanda Polytechnic bwitabaga PAC kugira ngo busobanure amakosa yagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.
Raporo yagaragaje ko RP ikomeje kubika kuri konti zaya amafaranga y’ingwate y’abanyeshuri batarasubizwa ageze kuri miliyoni 252 Frw, ndetse hakaba hari n’ikinyuranyo hagati y’umubare w’abanyeshuri bagaragazwa ko batanze ayo mafaranga n’agaragara mu nyandiko z’ikigo.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RP ushinzwe imari, Jean Pierre Nkuranga
Asobanura impamvu ayo mafaranga atarasubizwa ba nyirayo, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Rwanda Polytechnic ushinzwe Imari, Jean Pierre Nkuranga, yavuze ko ikibazo gikomeye bafite ari uko hari abanyeshuri barangije kera, bamwe bakaba bamaze imyaka igera kuri 15 bataraboneka.
Yagize ati: "Harimo amakuru y’abanyeshuri amaze imyaka myinshi ku buryo kubabona ngo tuyabahe bigoye. Hagiyeho guhamagara abanyeshuri, hagiyeho gushakisha amakuru aho bari."
Iki gisobanuro nticyanyuze Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, wahise agaragaza ko bidashoboka ko ishuri rifite amakuru y’abanyeshuri baryizemo ryavuga ko ryabuze aho ribasanga.
Yagize ati: "Wagira ngo ni abantu baje iwanyu bahamara umunsi umwe baragenda. Mwaramwigishije imyaka itatu irarangira, none mumubuze kubera ko mugiye kumusubiza amafaranga ye. Nta konti mwagiraga mumuheraho buruse? Yari miliyoni 200 Frw, none ko ari kwiyongera, ubu abarangije ejo bundi mwarayabahaye?"
Yakomeje agaragaza ko ibisobanuro bya RP bidafite ishingiro kuko ikigo kiba gifite imyirondoro yuzuye y’abanyeshuri bose.
Ati: "Ariko abo muyaha ntimubazi amazina? Muzi imyirondoro yabo, muzi nimero za telefone zabo, muzi amashuri bigiragamo n’igihe barangirije kwiga, muzi niba caution bari baratanze ntacyo bangije cyangwa hari icyo bangije, muzi ibyo mugomba kubasubiza. Ni iki gituma muvuga ngo twarababuze?"
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens
Nkuranga yemeye ko amafaranga agomba gusubizwa ageze kuri miliyoni 252 Frw, avuga ko muri uyu mwaka bamaze gusubiza miliyoni 8 Frw ku banyeshuri babashije kuboneka.
Yavuze ko ubuyobozi bwa RP bugiye gushyira iki kibazo mu mihigo y’abakozi kugira ngo buri wese afashe gushaka abarangije, ndetse bakifashisha n’amatsinda ya WhatsApp ahuriyemo abahoze ari abanyeshuri.
Ati: "Tugiye gukorana n’abanyeshuri, tuzi ko bari mu matsinda yo kuri WhatsApp, mutwihanganire ubutaha muzabona impinduka. Ibyo turabibijeje."
Ubwo yasobanuraga ko mu gihe hari abazabura burundu bazasaba inzego zibishinzwe uburenganzira bwo gukura uwo mwenda mu bitabo by’imari, Perezida wa PAC yahise amubaza ati: "Mukayigumanira?", agaragaza impungenge z’uko amafaranga ashobora kurangira ahindutse umutungo w’ikigo kandi ari ay’abanyeshuri.
Perezida wa PAC yavuze ko atari ubwa mbere RP itanga isezerano ryo gushakisha abanyeshuri no kubasubiza amafaranga yabo, kuko no mu igenzura ryabanje yari yabivuze ariko ikibazo kikaba kigikomeje kugaruka muri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Depite Uwumuremyi Marie Claire na Niwemahoro Wasilla na bo bagaragaje ko bidakwiye ko abanyeshuri basabwa gutanga amafaranga y’ingwate barangiza amasomo ntibayasubizwe, nyamara nta mutungo w’ikigo baba bangije.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Karakye Charles, yavuze ko ikibazo kigomba gukurikiranwa by’umwihariko kuko ishuri rifite imyirondoro y’abanyeshuri.
Yasobanuye ko iyo hari amazina n’indangamuntu by’umunyeshuri, biba byoroshye kubona amakuru ye ndetse na nimero ya telefone, keretse gusa iyo zaba zarahindutse cyangwa zidakora.
Yavuze ko Minisiteri igiye gukorana na Rwanda Polytechnic kugira ngo abanyeshuri ba vuba bahabwe amafaranga yabo bidatinze, mu gihe n’abarangije mu myaka yashize bazakomeza gushakishwa.
Kugeza ubu, Rwanda Polytechnic iracyafite inshingano zo gusubiza abanyeshuri bayirangijemo amafaranga y’ingwate angana na miliyoni 252 Frw, mu gihe PAC ishimangira ko ibisobanuro yatanzwe n’ubuyobozi bwayo bitarasobanura mu buryo bwumvikana impamvu ayo mafaranga akomeje kuguma kuri konti z’ikigo kandi ba nyirayo bazwi.






