RPL: ‎APR FC yabashine gukura amanota 3 kuri Gorilla FC bigoranye

RPL: ‎APR FC yabashine gukura amanota 3 kuri Gorilla FC bigoranye
Imikino

Ikipe ya APR FC yari amaze imikino ine yikurikiranya itabasha kubona intsinzi muri shampiyona, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, yatsinze Gorilla FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa 22 ya Rwanda Premier League, wabeyere kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya Saa Cyenda n’Igice, watangiranye imbaraga ku makipe yombi, ariko APR FC ikanyuzamo ikagerageza uburyo bukomeye, nubwo ubwugarizi bwa Gorilla FC bwitwaraga neza. Ku munota wa 23 Gorilla FC yanafunguye amazamu ku gitego cyatsizwe na Kalifa Traore, maze iyi kipe ikomeza kuyobora umukino.

‎Nyuma yo gutsindwa igitego ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje kotsa igitutu Gorilla FC, binyuze ku mipira yaterwaga na William Togui, Denis Omedi na Djibril Ouattara bari bayoboye ubusatirizi bw’iyi kipe yambara umukara n’umweru, ariko igice cya mbere kirangira ari 1-0.

‎Nyuma y’ikiruhuko cy’igice cya mbere, ku munota wa 47 w’umukino, Byiringiro Gilbert yafashe umupira awohereza mu rubuga rw’amahina, usanga William Togui ahagaze neza ahita awushyira mu izamu n’umutwe. APR FC yahise igira imbaraga zidasanzwe isatira cyane ishaka igitego cya kabiri, ari na ko ibona koruneri nyinshi na kufura ziri hafi y’urubuga rw’amahina rwa Gorilla FC.

‎Ku munota wa 64, Denis Omedi yatanze umupira mu rubuga rw’amahina habura gato ngo Djibril Ouattara awutereke mu izamu, myugariro wa Gorilla FC, Mussa Omar awumukura ku kirenge.

Amakipe yombi yakomeje kubura igitego cy’intsinzi kugeza umukino wongeweho iminota ine ndetse n’abafana bihebye, ariko ku wa kane w’inyongera William Togui atsinda ikindi gitego cyahesheje intsinzi APR FC nyuma y’imikino ine itazi amanota atatu.

‎AOR FC yahise ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku Munsi wa 22, aho inganya amanota 42 na Al Hilal SC iyoboye.

Undi mukino wabaye kuri uyu munsi wasize Al Merrikh SC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 41 inganyije na Gasogi United FC ya 10 igitego 1-1.

810 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE