Breaking News

RRA yagaragaje ko imisoro yakusanyije mu 2025/2026 yiyongereyeho 27.7% ugereranyije n’umwaka wabanje

RRA yagaragaje ko imisoro yakusanyije mu 2025/2026 yiyongereyeho 27.7% ugereranyije n'umwaka wabanje
Mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko amafaranga yakusanyijwe mu misoro mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 yiyongereyeho 27.7% ugereranyije n’ayakusanyijwe mu mwaka wa 2024/2025, ibintu kivuga ko byaturutse ku izamuka ry’ubukungu bw’igihugu, kunoza imicungire y’imisoro no kurushaho kubahiriza amategeko n’abasora.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa 8 Nyakanga 2026 mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro gikuru cya RRA, aho hatangarijwe ko iki kigo cyakusanyije miliyari 3,956.4 Frw mu mwaka wa 2025/2026, bingana na 104.2% by’intego cyari cyihaye yo gukusanya miliyari 3,795.4 Frw.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti

Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, yavuze ko uyu musaruro ugaragaza uko ubufatanye bw’ikigo n’abasora bukomeje gutanga umusaruro.

Yagize ati: "Mu myaka icumi ishize y’ingengo y’imari, RRA yakomeje gushimangira ubufatanye n’abasora ndetse n’abafatanyabikorwa hagamijwe guteza imbere umuco wo kubahiriza inshingano zo gutanga imisoro ku bushake. Binyuze muri gahunda yo kunoza iyubahirizwa ry’amategeko y’imisoro, dukorana n’abasora mu kumenya ibibazo bishobora gutuma habaho kutubahiriza amategeko no kubishakira ibisubizo."

Yavuze ko imibare yatangajwe ari iy’agateganyo kuko izemezwa burundu nyuma y’ikorwa ry’ihuzabwishyu n’igenzura rya nyuma.

RRA yasobanuye ko umusaruro w’uyu mwaka ushingiye ku bintu bitandukanye birimo izamuka rikomeye ry’ubukungu bw’u Rwanda, umusoro ku nyongeragaciro (TVA) wakusanyijwe neza kurushaho, inyungu z’ibigo zazamutse, amafaranga y’imishahara asoreshwa yiyongera, kunoza imikorere ya gasutamo ndetse no gukaza ingamba zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko y’imisoro.

Mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2025/2026, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 11%, burenga kure 8.1% byari byitezwe.

Ubucuruzi bwiyongereyeho 23.7%, mu gihe igipimo cy’ibicuruzwa na serivisi byishyurwaho TVA cyazamutse kiva kuri 52.3% kigera kuri 59.2%.

Amafaranga asoreshwa na yo yiyongereyeho 22.9%, mu gihe amafaranga y’imishahara asoreshwa yazamutseho 14.6%, bituma umusoro ku mishahara (PAYE) wiyongera ku kigero cya 16%.

Mu rwego rwo kongera umubare w’abasora, RRA yandikitse abasora bashya 126,282, batanga imisoro ingana na miliyari 15.4 Frw. Yanagaruje miliyari 277.1 Frw z’imisoro yari iberewemo, ikora ubugenzuzi 1,883 bwavuyemo andi mafaranga ya miliyari 9.3 Frw.

Gahunda zo gushishikariza abaturage gusaba inyemezabuguzi zirimo Tengamara na TVA na Tenga Promo zakomeje kwitabirwa ku rwego rwo hejuru, aho abaziyandikishijemo bageze kuri 1,096,931 bavuye ku 74,964 mu mwaka wabanje.

Izi gahunda zatumye abaturage bahabwa ibihembo bingana na miliyari 4.2 Frw nyuma yo gusaba inyemezabuguzi zigaragaza TVA ya miliyari 105.8 Frw.

RRA kandi yakomeje ibikorwa byo kurwanya uburiganya n’icuruzwa rya magendu, aho iperereza ryakozwe ku manza 163 ryatumye habarurwa imisoro ya miliyari 21.4 Frw, mu gihe ibikorwa 1,542 byo kurwanya magendu byatanze umusaruro wa miliyari 29 Frw.

Ikigo cyavuze kandi ko cyifashishije ikoranabuhanga mu gutahura no gufatira fagitire z’impimbano, bikumira uburiganya bwari gutuma leta itakaza miliyari 28 Frw mu gutanga TVA mu buryo butemewe.

333 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE