Aya makipe yari yanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye muri Maroc, bituma umukino wo kuri Stade Amahoro uba uw’ingenzi cyane ku mpande zombi, aho uwari gutsinda yari guhita abona itike ya ½.
Umukino watangiye amakipe yombi yigana, RS Berkane igaragaza ubushake bwo gusatira hakiri kare, mu gihe Al-Hilal SC yakiniraga imbere y’abafana bayo ishaka igitego cyayihesha amahirwe yo gukomeza.
Mu gice cya mbere, nubwo habaye uburyo buke bwo gutsinda, amakipe yombi ntiyashoboye kunyeganyeza inshundura, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa (0-0).
Mu gice cya kabiri, Al-Hilal SC ni yo yatangiye neza isatira cyane, ndetse ku munota wa 54 ibona igitego cyatsinzwe na Adama Coulibaly, ariko nyuma y’isuzuma rya VAR, icyo gitego cyaje guteshwa agaciro, umusifuzi atanga penaliti ku ruhande rwa RS Berkane kubera ikosa ryari ryabanje gukorerwa rutahizamu wayo.
Ku munota wa 61, Mounir Chouiar wa RS Berkane yateye penaliti, ariko umunyezamu wa Al-Hilal SC, Soufiane Ouedraogo, ayikuramo neza, akomeza gutanga icyizere ku ikipe ye.
Mu minota yakurikiyeho, Al-Hilal yakomeje gusatira ishaka igitego, harimo n’umupira watewe n’umutwe na Kamaradini Mamudu ku munota wa 79 wakubise igiti cy’izamu, ariko amahirwe akomeza kuyibana make.
RS Berkane nayo ntiyacitse intege, ikomeza gusatira no gushaka igitego cyayifasha, kugeza ubwo umukino wari ugeze mu minota y’inyongera.
Ku munota wa 90+3, Mounir Chouiar yatsindiye RS Berkane igitego rukumbi cy’umukino, gihita kiyifasha kubona intsinzi no gukatisha itike ya ½ cya CAF Champions League.
Icyo gitego cyaje ari ingenzi cyane kuko cyahise gica intege Al-Hilal SC yari imaze igihe ishaka igitego cyayifasha gukomeza, bityo RS Berkane ikomeza urugendo rwayo muri iri rushanwa.
Nyuma y’uyu mukino, RS Berkane izahura na AS FAR yo muri Maroc muri ½, mu gihe Al-Hilal SC isezerewe ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.






