Abafashwe ni Mbahungirehe Niyigena w’imyaka 32 n’umugore we Mukeshimana Claudine w’imyaka 28, bafatiwe mu rugo rwabo ruherereye mu Mudugudu wa Gateko, Akagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu.
Aba bombi bahise bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Rugerero, aho bakomeje gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, nyuma y’uko bakekwagaho kuba bamaze igihe bacuruza urumogi barukuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakaruzana mu Rwanda.
Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gateko yavuze ko aba bashakanye bari basanzwe bavugwaho ibi bikorwa, ariko byasabye gukomeza kubakurikirana kugira ngo bafatwe bafite ibimenyetso bifatika.
Yagize ati: “Byavugwaga ariko batarafatirwa mu cyuho. Bashyizweho ingenza zibakurikirana umunsi ku wundi, zitanga amakuru yabafashije gufatwa. Bavuze ko hari n’abandi bakorana na bo bagishakishwa kugira ngo amakuru akurikiranwe neza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette, yavuze ko aba bafashwe atari bonyine, kuko hari n’abandi bagiye bafatirwa mu mikwabu itandukanye bakekwaho ibikorwa nk’ibi.
Ati: “Si bariya gusa, hari n’abandi bafashwe mbere mu mikwabu yakorwaga hashingiwe ku makuru y’abaturage. Abenshi baba bazwi, ikibazo ni uko baba batarafatwa bafite ibimenyetso bifatika.”
Yakomeje ashimira abaturage ku ruhare bagira mu gutanga amakuru ku gihe, ashimangira ko ari ingenzi mu kubungabunga umutekano.
Yanagaragaje ko ibiyobyabwenge, birimo urumogi, bigira ingaruka zikomeye zirimo urugomo, amakimbirane mu miryango ndetse n’ihungabana ry’umutekano w’abaturage.
Ati: “Iyo ibi biyobyabwenge byinjiye mu baturage bituma bamwe batakaza ubwenge, hakabaho ibyaha birimo gutera abandi ibyuma, amakimbirane mu ngo, ubukene no gutandukana kw’abashakanye.”
Yahamagariye abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kubireka, abibutsa ko inzego z’umutekano zibahagurukiye, ndetse anashishikariza abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe no kwirinda ibikorwa byabakururira ibihano.

