Iyi sosiyete ikora udukingirizo turenga miliyari eshanu ku mwaka, yatangaje ko ihura n’ibibazo bikomeye mu kubona ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu gukora udukingirizo, cyane cyane ibikomoka ku binyabutabire bya ‘ammonia’.
Umuyobozi Mukuru wa Karex, Goh Miah Kiat, yavuze ko ihungabana ry’ubucuruzi mpuzamahanga ryatewe n’iyi ntambara ryatumye ibiciro by’ibikoresho byiyongera cyane, bituma batagishobora gukomeza kugurisha ku biciro bisanzwe.
Ibi bibazo byaturutse ahanini ku guhagarara cyangwa kugabanuka kw’ingendo z’ubwato bunini bw’ubucuruzi bunyura mu nzira yo mu Nkomane ya Hormuz, inzira ifite uruhare runini mu bucuruzi bw’isi, cyane cyane mu gutwara ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’inganda.
Uku guhungabana kw’ubucuruzi kwagize ingaruka zikomeye ku biciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga, bituma n’ibiciro byo gutwara ibicuruzwa bizamuka, ari na byo byatumye ibigo byinshi birimo Karex byiyemeza kuzamura ibiciro by’ibyo bikora.
Inzobere mu by’ubukungu zigaragaza ko izamuka ry’ibiciro by’udukingirizo rishobora kugira ingaruka ku buzima rusange, cyane cyane muri gahunda z’ubuzima zigamije kurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kuringaniza imbyaro, kuko ushobora gusanga abaturage batabasha kubigura uko bisanzwe.
Mu gihe iyi ntambara igikomeje guteza ihungabana ku rwego mpuzamahanga, biteganyijwe ko ibiciro by’ibicuruzwa byinshi by’ibanze bishobora gukomeza kuzamuka, bigakomeza gushyira igitutu ku baturage n’inzego zitandukanye z’ubukungu ku Isi.

