Rutsiro: Abarobyi babiri barakekwaho kurohamisha mugenzi wabo

Rutsiro: Abarobyi babiri barakekwaho kurohamisha mugenzi wabo
Mu Rwanda

Abasore babiri bakora umwuga w’uburobyi mu Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro District batawe muri yombi bakekwaho kurohamisha mugenzi wabo witwa Hakizimana w’imyaka 27, nyuma y’amakimbirane yavutse hagati yabo.

Abo bakekwaho iki cyaha ni Twizerimana Vincent w’imyaka 25 na Mutabazi Daniel w’imyaka 24, bakaba basanzwe bakorera uburobyi muri aka gace. Ibi byabereye mu Murenge wa Boneza Sector, Akagari ka Bushaka, Umudugudu wa Rutagara, ku kirwa cya Bugarura aho bari bacumbitse, ku mugoroba wo ku wa 27 Mata 2026.

Amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Muhizi Munyamahoro Patrick, wavuze ko aba basore bakekwaho gukubita mugenzi wabo ku kuboko mu gihe bari bagiye gutsura ubwato ngo bajye kuroba isambaza, bikamuviramo kugwa mu mazi.

Yagize ati: "Nyuma yo gushyamirana bagiye gutsura ubwato, bamukubise ingashyi ku kuboko agwa mu mazi y’Ikiyaga cya Kivu. Hitabajwe Polisi ishami ryo mu mazi, imukuramo yamaze gupfa."

Aba bakekwaho icyaha bahise bafatwa bashyikirizwa inzego z’umutekano, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze n’uruhare rwa buri wese muri uru rupfu.

Ubuyobozi bw’uyu murenge bwasabye abaturage kwirinda amakimbirane ashobora kuvamo ibyago nk’ibi, bushishikariza abafitanye ibibazo kujya begana inzego zibegereye bagafashwa kubikemura mu mahoro.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Murunda, mu gihe hagitegerejwe ibyavuye mu iperereza.

459 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE