Rwamagana/Fumbwe: Abaturage bahawe inzitiramubu basabwe kutazikoresha nabi kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga

Rwamagana/Fumbwe: Abaturage bahawe inzitiramubu basabwe kutazikoresha nabi kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga
Mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kurwanya malaria, ubuyobozi bwongeye kwibutsa abaturage ko kwirinda ari wo muti uruta iyindi, bubasaba guha agaciro inzitiramubu bahabwa bakazikoresha neza, aho bugaragaza ko kutaziryamamo bishobora gushyira ubuzima mu kaga.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 23 Mata 2026, mu gikorwa cya Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo Gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo barimo JPHIEGO n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, cyo gutanga ku mugaragaro inzitiramubu ku baturage bo mu Murenge wa Fumbwe, Akarere ka Rwamagana, cyabereye mu Kagari ka Nyarubuye, mu rwego rwo gukomeza gukumira no kurwanya malaria.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwagaragaje ko imirenge ya Fumbwe na Muyumbu iri mu yibasiwe cyane na malaria, busaba abaturage kurushaho kwitwararika no kwivuza hakiri kare.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, MBONYUMUVUNYI Radjab, yibukije abaturage ubukana bw’iki kibazo, abasaba kudasuzugura ingamba zo kwirinda.

Yagize ati: “Ndagira ngo mbakangurire kwita ku buzima no kwivuriza ku gihe, reka nanabakange, si ukubakanga ariko ni ukubakebura, ndagira ngo mbahe inkuru mbi ivuga ngo ‘Umurenge wa Fumbwe n’Umurenge wa Muyumbu ni imirenge ifite malariya nyinshi mu Karere ka Rwamagana, ni ukuvuga rero ngo mwitonde murarye muri menge nyamuneka, n’ugize akamenyetso yivuze hakiri kare.”

Meya MBONYUMUVUNYI Radjab yanaburiye abaturage by’umwihariko ku ngaruka zo kudakoresha nabi inzitiramubu, aho yagereranyije umuntu warwaye malariya ikamwica kubera ko yakoresheje nabi inzitiramubu n’umuntu wiyahuye, ndetse ababwira ko uwo muntu adakwiye kujya mu ijuru kuko Imana izamuhana.

Ati: “Noneho rero umubu utera malariya, ariwo mubu w’ingore, akenshi ukunze kurya abantu ku mugoroba na nijoro, ….dore inzitiramubu mugiye kuzihabwa, buri muryango urahabwa inzitiramubu, ariko noneho hari abagira ubunebwe, ….umubu uzakwahuka kandi twaguhaye inzitiramubu, ubwo uzaba wizize, ubwo n’Imana izaguhana, nunarwara malaria ikakwica, n’Imana izagushyira mu muriro, kubera yuko uzaba wahemutse, uzaba wiyishe, kandi bibiliya itubwira ko uwiyishe n’uwiyahuye Imana imuhana, ubwo rero muzirinde kwiyahura, ntihazagire umuntu uryama ataraye mu nzitiramubu.”

Yanabibukije ko uretse kuba banicwa na malariya kandi babitewe no kurumwa n’umubu kuko bakoresheje nabi inzitiramubu, nabwo bazaba bahemukiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’igihugu cyose muri rusange.

Ati: “..kuko uzaryama ataryamye mu nzitiramubu, Leta yayimuhaye ntako itagize, azaba ahemukiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wavuze ngo imirenge ifite malariya nyinshi tuyihe inzitiramubu, akazitugurira, akazidushakira, ngo duhe Abanyarwanda, ubwo uzaba umuhemukiye, ariko uzaba unanahemutse n’imbere y’Imana.”

RBC yasabye abaturage kutarangiriza ku gufata inzitiramubu gusa, ahubwo bakazikoresha uko bikwiye.

Epaphrodite Habanabakize, Umukozi ushinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga mu Ishami rishinzwe kurwanya Malaria n’izindi ndwara ziterwa n’udukoko, mu Kigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), yasabye abaturage kuzimanika no kuziraramo buri joro.

Ati: “Mwagize amahirwe mubona inzitiramubu, zigera mu murenge, zigera hano kuri site, turabasaba ko inzitiramubu mugiye kubona ziba inzitiramubu muribufate hano ntibirangirire ku kuyifata mukagenda mukayigeza mu rugo mukayimanika, mukayiryamamo, ntabwo igikorwa cyaduhurije hano ari ugufata inzitiramubu, ni ugufata inzitiramubu tukanazikoresha, kubera ko tuzi neza ko twugarijwe na malariya, icyo tubasaba cya mbere rero, turabasaba ko inzitiramubu mugiye guhabwa muzifata neza, mukazimanika mukaziraramo.”

Yaboneyeho no kwibutsa abaturage kwirinda kuzikoresha mu bindi bidafite aho bihuriye n’ubuzima.

Ati: “ Ntizibe inzitiramubu zo kurobesha, ntizibe n’inzitiramubu zo guperatisha imbariro z’inzu, no kubakisha, ntizibe inzitiramubu zo kubakisha, ntizibe inzitiranibu zo kubaka akarima k’igikoni, ntizibe inzitiramibu zo kubaka uturima tw’igikoni. Hari byinshi mukoresha inzitiramubu zitagenewe, kandi muzi neza ko umurenge wanyu wugarijwe na malaria,…turabasaba rero ko ubu buryo mubonye, aya mahirwe mubone, igihugu kiba cyabatekereje mugifasha kugera ku ntego yo kurandura malariya.”

Abaturage bahawe inzitiramubu bishimiye iki gikorwa cyo kubafasha mu rugamba rwo guhangana na malariya, bashimangira ko iyi ari intabwe ikomeye yo kubaringa kurwara malariya. Aba baturage kandi baboneyeho kugira inama bagenzi babo yo guha agaciro inzitiramubu kuko yagenewe kurinda ubuzima bw’abantu, naho abazijyana mu bindi bikorwa bitagenwe bakwiye kubireka bagahindura imyumvire yabo.

Nibakure Jeanne D’Arc, utuye mu Murenge wa Fumbwe, yagaragaje ko mbere malaria yabarembeje, ariko ubu bizeye impinduka.

Ati: “ Icyorezo cyitwa malariya cyari kitumereye nabi, imibu yari myinshi, ariko ubungubu noneho leta itwitayeho nyine tubonye umwirinzi, iwanjye mu rugo nyine inzitiramibu nari nzibabaye, none Imana ingiriye neza.”

Yanenze abakoresha inzitiramubu nabi, maze anasaba abanga kuziraramo batinya ko zishobora kubateza ibibazo guhindura imyumvire.

Ati: “ Abantu bafata inzitiramibu bakazijyana mu bindi aho kuzirwamamo, ntabwo ibyongibyo bikwiriye, nabagira inama yo kuzikoresha icyo baziherewe, ibyongibyo byokuzikoresha binyuranyije n’amategeko ntabwo rwose ari byiza. Abavuga ko kuziryamamo bibabangamira, nababwira ko kuryama muri super net nta hantu na hamwe bibangama kuko iragufasha cyane.”

Nyiransangwa Mariya na we yashimangiye ko inzitiramubu ari ingenzi ku buzima, asaba abazikoresha icyo zitagenewe kubireka. Aho agaragaza ko kuyikoresha neza ari ngombwa kuri buri wese.

Ati: “ Akakoresha inziteramibu ibyo bishakiye, ubutumwa nabaha ni uko inzitiramibu ifite akamaro ku buzima bw’umuntu, njyawe ku mwanjye n’ukuntu nkunda inzitiramibu, nanakubonye ubikora naguhanisha, cyangwa nkaguhana mbishoboye, nababwira ko ibyo bitekerereza muri bo atariko biri, kuryama mu nzitiramibu ahubwo ni ibintu byiza cyane buri wese ahubwo yakwifuza mu buzima.”

Umusaza Kayumba we yagaragaje ko kubona inzitiramubu ari amahirwe atabonaga mbere, anibutsa ko kudayikoresha ari ukwishyira mu kaga.

Ati: “ Ndashima Imana kuba mbonye super net, kuko banyatse amafaranga yo kuyigura sinayabona, abo uzi icyo nababwira? Nababwira kuzuza inshingano muganga yaduhaye ijyanye na super net n’ubuzima bwawe, kuko utajyanye nayo na bwa buzima bwawe waba ubushyira mu kaga, wongeye kurwara malariya ni wowe uba ubyiteye, baguhaye urukingo, none urwo rukingo ugiye kurwangiza, ubwo se nurwara urababara, cyangwa se uraba ufite mu bwonko ubona hatabara.”

Muri iki gikorwa, biteganyijwe ko ingo 8,974 zo mu Karere ka Rwamagana zizahabwa inzitiramubu zisaga ibihumbi 21 ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo RBC n’abafatanyabikorwa.

Biteganyijwe ko ingo 8,974 zo mu Karere ka Rwamagana zizahabwa inzitiramibu zisaga ibihumbi 21 ku bufatanye bw’Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’imiryango itegamiye kuri leta irimo na JHPIEGO.

RBC igaragaza ko iteganya kuzatanga inzitiramubu 2,900,000, kuri ubu hakaba hamaze gutanga izigera ku 1,100,000 aho ivuga ko izi nzitiramibu zimara hagati yímyaka 2 ndetse nímyaka 3, kikabona gutanga izindi.

1026 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE