Breaking News

Rwanda FDA yafunze ibikorwa by’inganda 8 zikora ibinyobwa bisindisha nyuma yo guhagarika icuruzwa n’ikoreshwa rya Ethanol

Rwanda FDA yafunze ibikorwa by'inganda 8 zikora ibinyobwa bisindisha nyuma yo guhagarika icuruzwa n'ikoreshwa rya Ethanol
Mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) rwatangaje ko rwafunze ibikorwa by’inganda umunani zikora ibinyobwa bisindisha mu Rwanda, rutegeka ko ibinyobwa byose zakoraga bihita bikurwa ku isoko kugeza hafashwe ikindi cyemezo.

Iki cyemezo cyatangajwe kuri wa 2 Kanama 2026, kikaba kije gikurikira ikindi cyafashwe ku wa 31 Nyakanga 2026, ubwo Rwanda FDA yahagarikaga icuruzwa n’ikoreshwa rya Alukoro (Ethanol/Neutral Spirit) mu Rwanda hose, nyuma y’uko byagaragaye ko hari abayikoreshaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byagiye biteza impfu n’ubumuga budakira ku babinyoye.

Mu itangazo ryayo, Rwanda FDA yavuze ko icyemezo cyo gufunga izi nganda gishingiye ku Itegeko No 003/2018 ryo ku wa 09 Gashyantare 2018 rishyiraho uru rwego, ndetse n’ubugenzuzi bwakozwe ku mabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa.

Yagize iti: "Rwanda FDA ifunze ibikorwa by’inganda zikora ibinyobwa bisindisha ziri ku rutonde ruri ku Mugereka, kandi ikuraho impushya zose zari zarahawe izo nganda zo gukora ibyo binyobwa."

Uru rwego rwanategetse ko ibinyobwa byose byakozwe n’izo nganda bihita bivanwa ku isoko, bityo bikaba bitagomba gukomeza kugurishwa kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo.

Abakora ubucuruzi bw’ibi binyobwa basabwe guhita babihagarika kubicuruza no kubibika ahabugenewe, bakabimenyesha Rwanda FDA mu gihe kitarenze iminsi itatu uhereye igihe iri tangazo risohokeye.

Abakwirakwiza n’abatumiza ibyo binyobwa na bo basabwe guhita bahagarika kubikwirakwiza no kubigurisha, bagasubiza ibisigaye ku babibahaye cyangwa ku babikora.

Rwanda FDA yanaburiye ko umuntu wese uzarenga kuri aya mabwiriza azahanwa hakurikijwe amategeko.

Inganda zafatiwe iki cyemezo zirimo Ingufu Gin Ltd, NBG Ltd, SKY Drop Industries Ltd, Africana Buffalo Ltd, NOPA Company Ltd, Roots Investment Group Ltd, Rugali Agro-processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd.

Mu binyobwa byahagaritswe harimo Red Waragi, Rabiant Gin, Ngufu Gin, King’s Vodka, Royal Castle Gin, Medal Gin, G&S Rum, Saint Nero Gin, African Buffalo Gin, Moonlight Vodka, ENAK Gin, LEVI Gin, Be One Gin, RACK Gin, Z.C.N Milestone Whisky, JUMONGO n’ibindi byose bikorwa n’izi nganda.

Rwanda FDA yasobanuye ko n’ibindi binyobwa byose bitari ku rutonde ariko bikorerwa muri izi nganda na byo bihita bifatwa nk’ibyahagaritswe, bityo bitagomba gukomeza gukorwa, gukwirakwizwa cyangwa gucuruzwa ku isoko.

Ibi byemezo bibiri bikurikiranye byo guhagarika ikoreshwa rya Alukoro (Ethanol/Neutral Spirit) no gufunga ibikorwa by’inganda umunani zikora ibinyobwa bisindisha, bigaragaza ko Rwanda FDA yakajije ingamba zigamije kurinda ubuzima bw’abaturage no gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bishobora gushyira ubuzima bw’ababinywa mu kaga.

Ingufu Gin Ltd na NBG Ltd mu nganda z’inzoga zafunzwe

SKY Drop Industries Ltd narwo ruri mu nganda zahagaritswe

405 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE