Breaking News

Rwanda: Ibiciro ku isoko byiyongereyeho 13% muri Mata 2026

Rwanda: Ibiciro ku isoko byiyongereyeho 13% muri Mata 2026
Ubukungu

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byazamutse ku kigero cya 13% ku mwaka (year-on-year) mu kwezi kwa Mata 2026 ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize.

Iyi raporo ya Consumer Price Index (CPI) yasohotse ku wa 10 Gicurasi 2026.

Ku rwego rw’ukwezi ku kundi (month-on-month), ibiciro byiyongereyeho 5.9% hagati ya Werurwe na Mata 2026, nyuma y’uko muri Werurwe byari byazamutseho 1.7% gusa.

Imwe mu nzego zagaragayemo izamuka rikomeye ni iy’imiturire, amazi, amashanyarazi na gaz, aho ibiciro byazamutse ku kigero cya 21.3% ku mwaka ndetse bikiyongeraho 5.9% ku kwezi.

Ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutse ku kigero cya 17.1% ku mwaka n’0.4% ku kwezi, mu gihe ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5.8% ku mwaka ndetse na 4.3% ku kwezi.

Ubwikorezi bwazamutse ku kigero cya 23.7% ku mwaka na 15.1% ku kwezi, mu gihe urwego rw’ubuzima rwazamutse ku kigero cya 70% ku mwaka na 0.3% ku kwezi.

Amaresitora na hoteli na byo byazamutseho 18.5% ku mwaka na 0.1% ku kwezi.

Consumer Price Index (CPI) ni igipimo gikoreshwa mu gupima ihindagurika ry’ibiciro ku masoko, kikaba gifasha gusobanukirwa uko ubukungu buhagaze n’ingaruka ku mibereho y’abaturage.

Izamuka rya 13% ku mwaka rikomeje kugaragaza ko ibiciro, cyane cyane ku bintu by’ibanze nk’ingufu, ubwikorezi n’ibiribwa, bikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage.

Abasesenguzi bagaragaza ko iri zamuka rishobora gukomeza guterwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ihindagurika ry’ibihe ku musaruro w’ubuhinzi, ndetse n’ihindagurika ry’isoko mpuzamahanga.

981 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE