Ni ku nshuro kabiri iyi kipe y’ikigugu muri Afurika y’Iburasirazuba inganya, nyuma y’uko no ku munsi wa mbere yari yanganyije na Mogadishu City FC ubusa ku busa.
Mu mikino ibiri imaze gukina, Simba SC ntirabasha gutsinda igitego na kimwe, ibintu bisize ifite amanota abiri gusa mbere y’umunsi wa nyuma w’amatsinda.
Uyu mukino wari ufite igisobanuro gikomeye kuri Simba SC, kuko intsinzi yari kuyisubiza mu rugamba rwo guhatanira umwanya wa mbere mu itsinda.
Gusa kuva utangiye, n’ubwo yagaragaje ubushake bwo gusatira, yakomeje guhura n’ubwugarizi bukomeye bwa Jamus SC ndetse no gukomeza gupfusha ubusa uburyo yagiye ibona.
Ku munota wa 10, Inno Jospin Loemba yahushije uburyo bwa mbere bukomeye, nyuma yo gucomekwa umupira mu rubuga rw’amahina ariko awukoraho nabi ufatwa n’umunyezamu Majak Maling Mawith.
Mu gice cya mbere, Simba SC yakomeje kwiharira umupira, ariko uburyo bwose yaremye ntibwabyaye igitego na kimwe. Inno Jospin yongeye guhusha igitego ku ishoti ryanyuze hafi y’izamu, mu gihe Anicet Allain Oura na we yahinduye umupira mwiza washyizweho umutwe ujya ku ruhande.
Ku rundi ruhande, Jamus SC na yo yagerageje kurema uburyo bw’igitego mbere y’ikiruhuko, ariko Joseph Irungu Waithira ananirwa gutsinda asigaranye umuzamu wa Simba SC.
Igice cya kabiri kigitangira, umutoza wa Simba SC, Steven Robert Barker yahisemo gukora impinduka eshatu icyarimwe, yinjizamo Ibrahim Doumbia, Yusuph Ally Kagoma na Matlala Keletso Makgalwa kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi.
Izi mpinduka zazamuye uburyo bwo gusatira, ariko ikibazo cyo kubura igitego gikomeza kuba umutwaro.
Ibrahim Doumbia yanniwe kubyaza umusaruro amahirwe akomeye yari abonye ku munota wa 59, nyuma y’uko Hanif Makale Wesonga amwitambitse mu rubuga rw’amahina.
Nyuma yaho, Libasse Gueye na we yahushije uburyo bwabazwe ubwo ishoti rikomeye yateye ryakurwagamo na Majak Maling Mawith.
Jamus SC na yo yagerageje kwataka mu minota ya nyuma, Bandiougou Diallo agerageza gushaka igitego cy’intsinzi, ariko ishoti rye rijya ku ruhande, mbere y’uko umusifuzi asoza umukino amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Uku kunganya bihise bishyira Simba SC mu mibare itoroshye, naho Jamus SC ikomeza kuyobora Itsinda B n’amanota ane, mu gihe Singida Black Stars iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu.
Simba SC yo ifite amanota abiri gusa, bivuze ko idafite amahirwe yo gukomeza muri ½.
Ku munsi wa nyuma, Simba SC izahura na Singida Black Stars mu mukino ugomba kugena niba isezererwa mu irushanwa nta mukino n’umwe ibonyemo intsinzi. Ni mu gihe kuri uwo munsi Jamus SC izacakirana na Mogadishu City FC yabasha gutsinda ikazamuka mu Itsinda B ari iya mbere n’amanota 7.




