Breaking News

Trump yateguje kwihorera kuri Iran nyuma yo guhanura kajugujugu y’igisirikare cy’Amerika

Trump yateguje kwihorera kuri Iran nyuma yo guhanura kajugujugu y'igisirikare cy'Amerika
Hanze y’u Rwanda

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kigomba kugira icyo gikora nyuma y’uko Iran ihanuye kajugujugu y’igisirikare cy’iki gihu vy’igihangane yo mu bwoko bwa Apache yari iri mu butumwa bwo kugenzura umutekano mu gace k’Inkomane ya Hormuz.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko yamenyeshejwe n’abayobozi b’ingabo z’Amerika ko Iran yarashe iyi kajugujugu mu ijoro ryo ku wa 8 Kamena 2026.

Yavuze ko nubwo abasirikare babiri bari bayitwaye barokowe nta nkomyi, Amerika “igomba gusubiza kuri iki gitero.”

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’ingabo z’Amerika (CENTCOM) yemeza ko abari muri iyo kajugujugu barokowe, gusa iperereza ku cyayihanuriye rikaba ryari rigikomeje igihe Trump yatangazaga ayo magambo.

Gusa Perezida Trump we yavuze yeruye ko Iran ari yo yayirashe.

Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi hagati ya Iran n’Amerika yifatanyije na Israel ukomeje kwiyongera nubwo hari agahenge kari kamaze iminsi gatangajwe nyuma y’amezi menshi y’imirwano.

Guhanurwa kw’iyi kajugujugu ya gisirikare ya Amerika bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa Iran itangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigomba kubazwa no kuryozwa ibikorwa byose bya gisirikare Israel ikorera mu karere.

Ku wa 8 Kamena 2026, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, yavuze ko nta gikorwa na kimwe Israel ikora idafite ubufatanye cyangwa uburenganzira bwa Amerika, ashimangira ko ingaruka zose z’ibitero Israel igaba zigomba kubarwa kuri Washington.

Ubu butumwa bwari bwatanzwe nyuma y’uko Israel yari imaze kugaba igitero ku butaka bwa Iran by’umwihariko kigasenya ibikorwa remezo by’icyo gihugu ndetse kikanahitana Ubuzima bw’abaturage bacyo.

Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Trump ashobora kongera gusubiza ibintu irudubi, mu gihe impande zombi ziri mu biganiro by’amahoro.

Agace k’Inkomane ya Hormuz kabereyemo iki gitero ni kamwe mu duce tw’ingenzi cyane ku Isi mu bijyanye n’ikorwa ry’ubucuruzi bwa peteroli, bityo ikibazo cy’umutekano muke muri ako karere kikaba gikurikiranwe hafi n’ibihugu byinshi kubera ingaruka gishobora kugira ku bukungu bw’Isi.

387 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE