U Rwanda ntirwemera ibyatangajwe na FARDC ku kwambura intwaro FDLR mu gihe bitarashyirwa mu bikorwa

U Rwanda ntirwemera ibyatangajwe na FARDC ku kwambura intwaro FDLR mu gihe bitarashyirwa mu bikorwa
Mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira ko idashobora kwemera cyangwa kwizera ibyatangajwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku bijyanye no kwambura intwaro no gusenya umutwe wa FDLR, mu gihe bitarashyirwa mu bikorwa ku buryo bufatika.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, nyuma y’uko FARDC itangaje ko yatangiye gahunda yo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR, aho yohereje Umugaba Wungirije w’ingabo mu gace ka Kisangani ku wa 29 Werurwe 2026.

Lt Gen Nduru Jacques Ychaligonza, woherejwe muri icyo gikorwa, yatangaje ko abarwanyi ba FDLR bagomba gushyira intwaro hasi ku bushake, cyangwa bagahatirwa kuzikwa ku ngufu.

Icyakora, u Rwanda rugaragaza ko ayo magambo adahagije mu gihe nta bikorwa bifatika biratangira kugaragara.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 bidashobora kugendera ku magambo gusa.

Yagize ati: “Ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu ya Washington bisaba ibikorwa bifatika, aho kuba amagambo avugirwa ubusa, amasezerano atubahirizwa cyangwa ukutumvikana ku kibazo cy’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.”

U Rwanda rukomeza kugaragaza ko FDLR atari umutwe uvugwa gusa mu magambo, ahubwo ufite abarwanyi bakorana bya hafi na FARDC, haba mu Burasirazuba bwa Congo ndetse no mu murwa mukuru Kinshasa, aho bamwe bakekwaho no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi bishimangirwa n’abigeze kuba muri uwo mutwe, barimo Col (Rtd) Nshimiyimana Augustin uzwi nka Col Bora, wavuze ko amagambo ya FARDC atandukanye n’ukuri kugaragara ku butaka.

Yagize ati: “Niba koko bashaka kubikora, babanza i Kinshasa kuko na ho hari FDLR, ndetse bamwe bari mu ngabo za FARDC. Ntibashobora kubahiga kandi basanzwe bakorana.”

Mu masezerano y’i Washington yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na RDC, harimo ingingo igena ko gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizabanzirizwa n’ibikorwa bifatika bya Leta ya RDC byo gusenya umutwe wa FDLR.

Ibi bituma u Rwanda rukomeza kugaragaza ko amagambo atajyanye n’ibikorwa adashobora gutanga icyizere ku mutekano warwo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yigeze gutangaza ko umutwe wa FDLR ugizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10,000, bigaragaza uburemere bw’iki kibazo mu karere.

Nubwo u Rwanda rushimangira ko rwiteguye kubahiriza amasezerano y’amahoro, rugaragaza ko intambwe ya mbere igomba kuba igikorwa gifatika cyo gusenya FDLR, aho kugendera ku itangazo cyangwa imigambi itarashyirwa mu bikorwa.

U Rwanda rwemeza ko gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje bizashingira ku kuba n’urundi ruhande rugaragaza ubushake nyabwo, binyuze mu bikorwa bigaragara, bityo amahoro arambye akaboneka mu karere.

729 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE