Ibi byagarutsweho mu mahugurwa y’iminsi itatu y’abanyamakuru yabereye mu karere ka Musanze, yateguwe n’Umuryango w’ABASIRWA ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), agamije kubongerera ubumenyi ku gutara no gutangaza inkuru zifasha mu gukumira no kurwanya SIDA, Igituntu na Malariya.
Dr. Ngabonzima Louis, o muri Rwanda NGO Forum on HIV/AIDS and health promotion
Dr. Ngabonzima Louis, Umuyobozi wa Porogaramu mu Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ikora ibikorwa byo kurwanya Virusi itera SIDA no guteza imbere ibikorwa by’ubuzima (Rwanda NGO Forum on HIV/AIDS and health promotion), yavuze ko kugabanuka kw’inkunga mpuzamahanga n’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho n’imiti bikomeje gushyira igitutu kuri gahunda z’ubwirinzi.
Yavuze ko iki kibazo gihangayikishije cyane ku byiciro bifite ibyago byinshi byo kwandura HIV, birimo abakora uburaya n’abagabo baryamana n’abandi bagabo, kuko ari bo bakenera cyane ibikoresho by’ubwirinzi n’ubukangurambaga buhoraho.
Yagize ati: “ Ubwoba bw’uko ibiciro bya serivisi n’ibikoresho byiyongera bwo ntibwabura kuko ibihe isi irimo byo kubura amafaranga cyangwa se kugabanyuka kw’amafaranga, ubuterankunga bwabaga buhari, iyo tugeze rero kuri biriya byiciro twagarutseho haruguru bifite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA, dusanga ari ikibazo gikomeye cy’umwihariko kubera ko uyu munsi bijyanye n’amafaranga yari ahari mu buryo bw’ubwirinzi kubera ko tutakibona udukingirizo duhagije, tutakibona lubricant zihagije, mu byukuri icyo ni ikibazo nkatwe dukora muri gahunda z’ubwirinzi kiduhangayikishije.”
Nubwo bimeze bityo, Dr. Ngabonzima yavuze ko igihugu cyatangiye gushyira imbaraga mu buryo bwo guhuza serivisi z’ubuzima (integration), aho serivisi zimwe zatangirwaga mu baturage ziri kwimurirwa ku bigo nderabuzima kugira ngo zikomeze kuboneka ku buryo burambye.
Ati: “Ariko nanone igihugu gishyiramo imbaraga kubera ko nonone tugenda tubigarukaho tunashimira igihugu, hari uburyo bwa integration buhari, aho dusanga serivisi z’ubuzima zahabwaga bariya bantu ziri gushyirwa mu bigo nderabuzima, kugira ngo umuntu ahantu yaba aherereye hose abashe kuba yabona serivisi z’ubuzima zamugeragaho, aho yari ari n’ubundi. Uyu munsi rero turimo turava mu kubashyira udukingirizo aho bari muri community, ahubwo udukingirizo tukabonaka mu kigo nderabuzima, kugira ngo babashe kugera mu kigo nderabuzima baze kudufatayo mu buryo buboroheye.”
Dr. Mucyo Yves Habimana wo muri RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya Igituntu
Dr. Mucyo Yves Habimana, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe kurwanya Igituntu n’izindi ndwara z’ubuhumekero zandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yavuze ko nubwo ibibazo by’ubukungu biri kugira ingaruka ku nkunga zateraga gahunda z’ubuzima, u Rwanda rukomeje gushaka uburyo bwo gukomeza gutanga serivisi z’ingenzi.
Yagize ati: “Icy’ingenzi kuri twe ni ukureba uburyo serivisi z’ubuzima zikomeza kugera ku baturage. Dufite inshingano zo gukomeza gushimangira gahunda zo kwirinda no kwivuza hakiri kare, kandi tugakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo serivisi z’ingenzi zitagabanuka cyangwa ngo zihagarare.”
Yakomeje asaba abaturage kudacika intege kubera impinduka zimwe na zimwe ziri kuba mu itangwa rya serivisi, ahubwo bakomeza kwegera ibigo nderabuzima kuko ari ho igihugu kiri kurushaho kwimurira serivisi zitandukanye.
Nyuma y’ayo mahugurwa umunyamakuru wa IMIRASIRE.COM yagerageje kwegera bamwe mu bagenerwabikorwa bo mu byiciro byihariye bifite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA, maze bagaragaza uko biyumva ku buryo bushya bwashyizweho bugamije guhangana n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro n’izamba ry’ubukungu bw’isi.
Mukamurenzi Claudine, ukora uburaya mu Karere ka Bugesera, yavuze ko nubwo bigoye kujyana n’impinduka ziri kuba mu itangwa rya serivisi bitewe n’ibibazo by’ubukungu, basobanukiwe neza ko igihugu kiri gushaka uburyo bwo gukomeza kuzibagezaho kandi biteguye kugendana n’izo mpinduka kuko ubuzima ari ingenzi kuri buri wese.
Yagize ati: “Twari tumenyereye guhabwa udukingirizo n’izindi serivisi aho dukorera ibikorwa byacu, ariko ubu twasobanuriwe ko hari ibibazo by’ubukungu byatumye zimwe muri serivisi zihinduka. Twamaze kumenya ko tuzajya tuzisanga ku bigo nderabuzima kandi twiteguye kuhagana igihe cyose tuzikeneye.”
Niyonsaba Eric (izina ryahinduwe), umwe mu bagabo baryamana n’abagabo bo mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko icy’ingenzi kuri bo ari uko serivisi zikomeza kuboneka.
Ati: “Icyaduteraga impungenge ni uko twatekerezaga ko serivisi zishobora guhagarara burundu kubera ibura ry’inkunga. Ariko twasobanuriwe ko ubuzima ari ingenzi, aho izo serivisi zizajya zitangirwa hose tuzajyayo kuzisaba, natwe tugomba kwiyumvamo ko ari serivisi dufitiye uburenganzira nk’abandi.”
Uwimana Chantal, ukora uburaya mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yavuze ko impinduka zizatuma bamwe barushaho kumenya serivisi z’ubuzima.
Yagize ati: “Nubwo hari impungenge z’uko ibikoresho nk’udukingirizo bitakiboneka nk’uko byari bisanzwe, twe tugomba kurushaho kwegera ababishinzwe bakatwereka aho tuzikura. Tugiye gukomeza kubikora kuko ubuzima bwacu ni bwo bwa mbere.”
Habimana Jean Claude (izina ryahinduwe), umwe mu bagabo baryamana n’abagabo batuye mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko hari icyizere ko gahunda nshya izakomeza kubafasha kwirinda HIV.
Ati: “Tuzi neza ko ibibazo by’ubukungu ku Isi byagize ingaruka ku nkunga zatangwaga, ariko ikidushimishije ni uko igihugu kitadutaye. Kuba serivisi zigiye kujya zitangirwa ku bigo nderabuzima biduha icyizere ko tuzakomeza kubona ubufasha dukeneye. Ubundi ni twe tugomba kugira uruhare rukomeye mu kwirinda no kurinda abandi kwandura, keretse wenda utazi ubwenge niwe navuga ko yaba atabizi, ariko twe turabizi.”
Dr. Ngabonzima yavuze ko nubwo ibibazo by’amikoro bihari, igikwiye gushyirwamo imbaraga ari ugukomeza gushora mu bikorwa byo kwirinda, kuko ari byo bitwara amafaranga make kandi bikarinda igihugu umutwaro wo kwita ku barwayi benshi.
Ati: “Twebwe muri program icyo dushyira imbere ni ubwirinzi, kugira ngo aba bantu batandura, ariko kandi tukarinda ko yakwanduza n’abandi, iyo tubishyize mu buryo bw’ubuzima, tureba inyungu zihari mu kuba uwo muntu yakwivuza cyangwa se yanakwirinda. Igiciro cyo kwirinda ni gitoya cyane kuruta igiciro cyo kwivuza.”
Yasabye buri Munyarwanda kumva ko uruhare mu kurwanya Virusi itera SIDA rutangirira kuri we, ashimangira ko kwirinda no kurinda abandi ari inshingano za buri wese.
Abateguye aya mahugurwa basabye itangazamakuru gukomeza gutangaza inkuru zishingiye ku bimenyetso no gufasha abaturage gusobanukirwa n’impinduka ziri kuba mu rwego rw’ubuzima, kugira ngo ihungabana ry’ubukungu ku Isi ritazasubiza inyuma intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya Virusi itera SIDA.
Ubo abanyamakuru bahugurwaga mu Karere ka Musanze








