Iyi mibare igaragaza ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rukomeje kuba imwe mu nkingi z’ingenzi z’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, binyuze mu kwinjiza amadovize aturuka ku bicuruzwa byoherezwa hanze.
Mu bicuruzwa byoherejwe mu mahanga muri icyo gihe, harimo toni 9426 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ikawa yoherejwe mu mahanga yanganaga na toni 307, yinjije miliyari 2,2 Frw, mu gihe icyayi cyoherejwe kingana na toni 774 cyinjije miliyari 3 Frw.
Ku rundi ruhande, imboga zoherejwe mu mahanga zingana na toni 298, zinjije miliyoni 770 Frw, naho imbuto zingana na toni 378 zinjije miliyoni 414 Frw. Indabo na zo zifite uruhare mu koherezwa mu mahanga, aho toni 16 z’indabo zinjije miliyoni 127 Frw.
By’umwihariko, ibindi bihingwa bitandukanye birimo ibinyabijumba, ibinyamisogwe n’ibinyampeke byoherejwe ku isoko mpuzamahanga byari bifite toni 7396, bikaba byinjije miliyari 6,7 Frw, bigaragaza uruhare rukomeye rw’ibi bihingwa mu kongera umusaruro w’ubukungu bw’igihugu.
NAEB igaragaza ko ibi bicuruzwa byoherejwe mu bihugu bitandukanye birimo u Bwongereza, u Buholandi, u Bufaransa, Norvège, u Budage, Nigeria, Bangladesh, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.
Iyi mibare igaragaza ko isoko ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikorerwa mu Rwanda rikomeje kwaguka, bikaba bifasha igihugu kongera amafaranga yinjira mu bukungu no guteza imbere imibereho y’abahinzi n’aborozi.
Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko gukomeza kongera umusaruro w’ubuhinzi bufite ireme no gushora imari mu guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’igihe, ari imwe mu nzira izafasha u Rwanda kurushaho kwagura isoko mpuzamahanga no kongera umusaruro winjira mu gihugu.

