Breaking News

U Rwanda rwongereye imbaraga muri gahunda yo guhangana n’ibibazo by’ubudahangarwa bw’indwara ku miti

U Rwanda rwongereye imbaraga muri gahunda yo guhangana n'ibibazo by'ubudahangarwa bw'indwara ku miti
Mu Rwanda

Mu gihe ikibazo cy’udukoko dutera indwara tugenda tugira ubudahangarwa ku miti (Antimicrobial Resistance-AMR) gikomeje guhangayikisha Isi yose, u Rwanda rwongereye imbaraga mu kugihashya binyuze muri gahunda nshya izashyirwa mu bikorwa kugeza mu 2029, igamije kurinda ubuzima bw’abantu n’amatungo no kugabanya ingaruka z’iki kibazo gikomeje guhitana ubuzima bwa benshi.

AMR ibaho igihe udukoko dutera indwara twihinduranyije ku buryo tutakomeza kwicwa n’imiti yagenewe kuturwanya. Ibi bituma indwara zisanzwe zivurwa byoroshye zigorana kuvurwa cyangwa ntizikire, bikaba byanaviramo abarwayi urupfu.

Imibare mpuzamahanga igaragaza ko mu mwaka wa 2021 abantu bagera kuri miliyoni eshanu bapfuye bazize indwara zifitanye isano n’udukoko twari tumaze kugira ubudahangarwa ku miti. Mu Rwanda na ho iki kibazo kirahari kuko hagati ya 2019 na 2021 abarenga ibihumbi 17 bahitanywe n’ingaruka zacyo.

Mu rwego rwo guhangana na AMR, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’imyaka ine izatwara miliyoni 29,6 z’Amadolari ya Amerika, asaga miliyari 43 Frw. Aya mafaranga azifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo gukumira indwara, kugenzura ikwirakwira ry’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti, kongera ubushobozi bwa laboratwari no gukangurira abaturage gukoresha neza imiti.

Kimwe mu bikorwa byashyizwemo imbaraga ni ukwagura laboratwari zipima utu dukoko. U Rwanda rwamaze kongera umubare wazo rugera kuri 18, zivuye kuri esheshatu rwari rufite mu 2024. Muri izo laboratwari, 12 zikurikirana ubuzima bw’abantu mu gihe esheshatu zita ku buzima bw’amatungo.

Izi laboratwari zifasha abaganga kumenya imiti ikiri gukora neza ku dukoko twateye indwara, bityo abarwayi bagahabwa imiti ibafasha gukira aho gukomeza gukoresha itagifite ubushobozi bwo kurwanya izo ndwara.

Muri gahunda nshya, ubukangurambaga bwahawe umwanya munini kuko bwagenewe arenga miliyari 6 Frw. Hazahugurwa abaganga, abatanga imiti muri za pharmacie ndetse n’abaturage muri rusange ku ngaruka zo gukoresha nabi antibiotique. Abaturage bazakomeza gushishikarizwa gufata imiti uko bayandikiwe no kwirinda kuyikoresha batagiriwe inama n’abaganga.

Hari kandi miliyari zirenga 16 Frw zizashorwa mu bikorwa byo gukumira indwara binyuze mu kwimakaza isuku n’isukura, kongera uburyo bwo kwirinda indwara zanduza no guteza imbere ubuzima bwiza ku bantu n’amatungo.

U Rwanda rwanibanze ku rwego rw’ubworozi kuko ubushakashatsi bugaragaza ko hafi 70% bya antibiotique zikoreshwa zikoreshwa ku matungo. Inzego z’ubworozi zizafatanya na RAB mu gukurikirana ikoreshwa ry’iyi miti no gukumira uburyo bukoreshwa nabi bushobora gutuma udukoko twubaka ubudahangarwa bukomeye kurushaho.

Abajyanama b’ubuzima barenga ibihumbi 58 na bo bazagira uruhare rukomeye muri iyi gahunda, bafasha kugeza amakuru ku baturage no gukurikirana iyubahirizwa ry’ingamba zo guhangana na AMR.

Abashinzwe ubuzima bavuga ko kongera ubushobozi bwa laboratwari, gushora amafaranga mu bukangurambaga no gukaza igenzura ry’imikoreshereze ya antibiotique bizafasha u Rwanda kugabanya ubukana bw’iki kibazo no kurushaho kurinda ubuzima bw’abaturage mu myaka iri imbere.

702 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE