Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > U Rwanda rushobora gucibwa amande angana n’ibihumbi 600 na CAF

U Rwanda rushobora gucibwa amande angana n’ibihumbi 600 na CAF

By Imirasire On:23 January
3960
photo

Intandaro y’uko uRwanda rushobora gucibwa mande angana n’ibihimbi 600 n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Africa (CAF) ni uko mu mukino wahuje ikipe y’u Rwanda na Maroc umukinyi Eric Ngendahimana yinjiye mu kibuga yambaye nomero zibusanyije.

Uyu mukinyi yinjiye asimbuye Karisa Rachid hari ku munota wa 75 byumvikane ko yinjiye mu kibuga habura iminota 15 gusa ngo umukino urangire.

Eric yinjiye mu kibuga yambaye umupira uriho nomero 25 mu gihe ikabutura yari yambaye yariho nomero 24.

Muri zimwe mu ingingo za CAF mu mategeko igenderaho ni uko bifatwa nk’ikosa kwambara nomero zibusanyije, bityo bishoboka ko ikipe y’u Rwanda yazahura n’ibyo bihano birimo no gucibwa mande angana n’ibihumbi 600 fr y’u Rwanda.

Iri kosa rikimara kuba ku munsi wejo bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kwibaza icyaba cyatumye umukinyi Eric Ngendahimana yinjira mu kibuga yambaye umwambaro uriho nomero zibusanyije, hibazwa niba byaba ari uburangare bwa FERWAFA, gusa ku geza nubu ntacyo FERWAFA iratangaza ku makosa yabaye.

Tubibutse ko muri uwo mu kino u Rwanda rwanganyije na Maroc mu itsinda C umukino ubanza nabwo u Rwanda rwari rwanganyije na Uganda.

Kugeza ubu u Rwanda rufite amanota 2 rukaba rusabwa ku zatsinda ikipe ya Togo byanze bikunze kugira ngo rubashe kujya muri 1/4 bitaba ibyo rugahita rusezererwa.

Bagabo John

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma