Iri serukiramuco rimaze kuba kimwe mu bikorwa by’umuco bikomeye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, rikaba rizwiho gukoresha ubuhanzi nk’urubuga rwo gusigasira amateka, kwimakaza amahoro no guteza imbere ubumuntu.
Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, Hope Azeda, yavuze ko intego nyamukuru y’iri serukiramuco ari uguhuza abantu b’ingeri zitandukanye bakoresheje ubuhanzi, kugira ngo bafatanye kwibuka amateka, gukira ibikomere no gutekereza ku hazaza heza.
Yagize ati: “Turashaka kubaka urubuga aho abantu bafata umwanya bakibuka, bagakira ibikomere kandi bagatekereza ku hazaza. Intego yacu ni ugukoresha ubuhanzi nk’uburyo bwo kubaka Isi aho ubumuntu budasigara mu magambo gusa ahubwo bugashyirwa mu bikorwa.”
Ubumuntu Arts Festival yatangijwe na Hope Azeda mu 2015, kuva icyo gihe ikaba yarakomeje kwaguka, ikitabirwa n’abahanzi n’abashyitsi baturuka mu bihugu bitandukanye.
Buri mwaka iba nyuma y’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igamije gukomeza ibiganiro byubaka amahoro, ubwiyunge n’ubumwe binyuze mu bikorwa by’ubuhanzi.
Ibikorwa by’uyu mwaka bizatangira ku wa 13 Nyakanga 2026, umunsi wahariwe ubuzima bwo mu mutwe, bikazabera muri Inzira Creative, aho hazibandwa ku biganiro n’ibikorwa byerekana uruhare rw’ubuhanzi mu gufasha abantu gukira ibikomere no guteza imbere imibereho myiza.
Ku wa 14 Nyakanga hazakurikiraho umunsi wahariwe ubuvanganzo, uzahuza abanditsi n’abakunzi b’ibitabo mu biganiro no gusangira ubunararibonye ku ruhare rw’inyandiko mu kubungabunga amateka no guteza imbere umuco.
Ku wa 16 Nyakanga hazaba igitaramo cyiswe "Ikaze Night & Music Is Humanity" kizabera muri Camp Kigali, aho abahanzi bazasusurutsa abazacyitabira binyuze mu muziki ugamije guhuza abantu no kwimakaza indangagaciro z’ubumuntu.
Iri serukiramuco rizasozwa n’iminsi itatu ya Ubumuntu Classic, izabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuva ku wa 17 kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026. Muri iyi minsi hazerekanirwa ibikorwa bitandukanye by’ikinamico, imbyino, umuziki n’ubundi buhanzi butanga ubutumwa bw’amahoro, ubwiyunge n’icyizere.
Abateguye iri serukiramuco batangaje ko muri uyu mwaka hitezwe kwitabira abahanzi benshi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga, bikazongera gutuma Kigali iba ihuriro ry’abakoresha ubuhanzi mu kwimakaza amahoro no kubaka sosiyete ishingiye ku gaciro ka muntu.
Mu myaka ishize, Ubumuntu Arts Festival yagiye iba urubuga rw’ibiganiro n’ibikorwa byafashije abantu gutekereza ku mateka, gukira ibikomere no gushimangira ko ubuhanzi bushobora kuba igikoresho gikomeye mu kubaka amahoro arambye no guteza imbere ubumwe bw’abaturage.


