Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 2 Nyakanga 2026 ubwo Umujyi wa Kigali wisobanuraga imbere ya PAC ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.
Iyi raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yerekanye ko Umujyi wa Kigali watanze isoko ry’imodoka ikora isuku ushyiraho ibisabwa (specifications) 25 igomba kuba yujuje, ariko rwiyemezamirimo ayizana yujuje ibisabwa icyenda (9) gusa, ndetse ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali wuyakira uko iri.
Iki kibazo cyatumye abagize PAC babaza ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali icyo bwashingiyeho bwemera kwakira imodoka idahuye n’ibyari byarasabwe mu itangwa ry’isoko.
Stella Kabahire, Ushinzwe Imari n’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali ari imbere ya PAC
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari n’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali (City Manager), Stella Kabahire, yemereye Komisiyo ko imodoka koko itujuje ibisabwa byose, ariko avuga ko imibare yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta itandukanye n’iyo Umujyi wa Kigali ufite.
Yagize ati: "Mu bisabwa 25, ibyo itujuje ni bine gusa. Ibindi byari ibisabwa bya tekiniki bitagaragarira inyuma, ku buryo byasabaga uwakoze imodoka kuza akabisobanura."
Yanavuze ko amafaranga ahwanye n’ibyo imodoka itujuje rwiyemezamirimo atayahawe.
Icyakora ibi bisobanuro ntibyanyuze abagize PAC.
Perezida wa PAC, Valens Muhakwa, yabajije impamvu Umujyi wa Kigali washyizeho ibisabwa byihariye ku modoka, ariko ukaza kwakira iyatabyujuje.
Yagize ati: "Mwebwe mugena ibyo imodoka isabwa mwari mwabikuye he? Niba ari mwe mwabyanditse, kuki mwakiriye imodoka itabifite?"
Yanashimangiye ko niba hari ibisabwa bavuga ko byari "byihishe", bitumvikana ukuntu abari bashinzwe kwakira imodoka batabibonye mbere yo kuyakira.
Depite Liliane Umuteze na we yagaragaje ko ibisobanuro byatanzwe bidahuye n’ibigaragara muri raporo y’igenzura.
Yagize ati: "Aho zari zihishe, abagenzuzi bahari ntimwari mwarabibonye? Bivuze ko mwayakiriye mutaramenya niba ibyo bisabwa bihari."
Mu kunganira ibyagaragajwe muri raporo, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije yavuze ko inyandiko yo kwakira imodoka igaragaza ko mu bisabwa 25, icyenda gusa ari byo byujujwe, ahandi handikwa ko bitujujwe (not applicable).
Yanongeyeho ko imodoka yagombaga kuba ipima ibiro 12,970, ariko iyatanzwe ipima 11,170, ndetse agaragaza ko amafaranga yasubijwe Umujyi wa Kigali atabaruwe hashingiwe ku bisabwa byose byabuze, ahubwo hakitabwa ku biro byabuze gusa.
Ku birebana n’ibyagaragajwe ko imodoka yari yarakoreshejwe mbere yo kuyakira, Kabahire yavuze ko ibirometero byagaragaraga kuri compteur byaturutse ku rugendo rw’imodoka iva i Dar es Salaam iza i Kigali ndetse no ku myitozo rwiyemezamirimo yahaye abakozi b’Umujyi.
N’ubwo byari bimeze bityo, Perezida wa PAC yakomeje agaragaza ko ikibazo nyamukuru ari uburyo amasoko amwe n’amwe acungwa, abaza niba Umujyi wa Kigali ubona ari ibisanzwe gutumiza ikintu runaka, rwiyemezamirimo akazana ikindi kitujuje ibisabwa, na bwo kikakirwa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeye ko hari ahabaye amakosa mu mitangire n’imicungire y’amasoko ya Leta, bwizeza Komisiyo ko bugiye kuyakosora.
Iki kibazo kije cyiyongera ku byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, aho Umujyi wa Kigali wahawe amanota agaragaza ko ugifite ibibazo mu micungire y’umutungo wa Leta no mu ishyirwa mu bikorwa ry’inama z’ubugenzuzi, kuko washyize mu bikorwa 60% gusa by’inama watanzweho, munsi ya 80% isanzwe ifatwa nk’urwego rwifuzwa.



