Breaking News

Umujyi wa Kigali wizeye kuzagira abana benshi batsinze ku kigero cyo hejuru ibizamini bya Leta nyuma yo kwikosora

Umujyi wa Kigali wizeye kuzagira abana benshi batsinze ku kigero cyo hejuru ibizamini bya Leta nyuma yo kwikosora
Mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bwizeye ko abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PLE) mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026 bazatsinda neza kurusha umwaka ushize wa 2024-2025, nyuma y’isesengura ryimbitse ryakozwe ku musaruro wabanje no gufata ingamba zo gukemura ibibazo byagaragaye.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Urujeni Martine, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibizamini bya Leta bya P6 kuri site y’ibizamini iri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Karembure mu Karere ka Kicukiro.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Urujeni Martine

Urujeni Martine agaruka ku butumwa yageneye abanyeshuri, ababyeyi n’abarezi, yifurije abanyeshuri amahirwe masa, agaragaza ko bafite icyizere ko bazitwara neza kuko bahawe umwanya uhagije wo kwitegura.

Yagize ati: "Abambere tugenera ubutumwa ni abana bari gukora ibizamini, tubifuriza amahirwe masa. Bagize igihe cyo kwiga no gutegurwa, turizera y’uko bari bugikore neza."

Urujeni yavuze ko nubwo umwaka ushize Umujyi wa Kigali utageze ku musaruro uhimishije wari witezwe, icyo cyabaye isomo ryatumye hakorwa isuzuma ryimbitse ry’ibitagenda neza, hafatwa n’ingamba zigamije kuzamura ireme ry’uburezi n’umusaruro w’abanyeshuri.

Ati: "Si no mu Karere ka Nyarugenge gusa, ahubwo ni mu Mujyi wa Kigali mu turere twose. Umwaka ushize ntabwo twari twatsindishije neza, ariko twagize igihe cyo kwisuzuma no kureba aho intege nke zagiye ziba."

Yasobanuye ko ubuyobozi bwakoranye bya hafi n’ibigo by’amashuri, abayobozi babyo, abarimu, ababyeyi ndetse n’abanyeshuri hagamijwe kumenya ibyakosorwa mbere y’itangira ry’ibizamini.

Yagize ati: "Mu biganiro, mu kubasura no mu bugenzuzi twagiye dukora, twarebye aho twaba twaragize intege nke, haba ku mashuri, abayobozi b’amashuri, ababyeyi ndetse n’abana, kugira ngo uyu mwaka ibintu bihinduke abana barusheho gutsinda neza."

Yagaragaje ko ingamba zose zafashwe zigamije gutegura neza abanyeshuri zibaha icyizere ko uyu mwaka Umujyi wa Kigali uzagira umubare munini w’abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya Leta.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, watangije ibizamini ku mugaragaro kuri iyi site ya GS Karembure, yasabye abanyeshuri gukora ibizamini batuje kandi batikanga, ababwira ko icyo basabwa ari ukugaragaza ubumenyi bamaze igihe bahabwa.

Yagize ati: " Ku banyeshuri icya mbere ni ukugaragaza ibyo bize. Isuzuma riberaho kugira ngo turebe ngo ibyo umwana agomba kuba azi kuri iki cyiciro arabizi? Ni ngombwa rero ko bagenda bahagaze neza mu bijyanye n’ubumenyi bahawe. Nta kindi tubasaba nimutugaragarize ko mwize, kandi mwize neza."

Yanibukije ababyeyi n’abarimu gukomeza kuba hafi y’abana muri iki gihe cy’ibizamini, babafasha kuruhuka bihagije, kubaha ibyangombwa byose bakeneye no kwita by’umwihariko ku banyeshuri bafite ubumuga kugira ngo bose bakore ibizamini mu buryo buboneye.

Ati: " Ku babyeyi ndete n’abarezi icyo tubasaba gikomeye ni ugufasha abana, abangaba cyane cyane bo mu mashuri abanza baba bakiri bato, bakeneye kuruhuka, bakeneye kwidagadura aho biri ngombwa. Muri make kuba bagiye gukora ibizamini ntibivuze ko ubuzima buhagaze, bareke n’ibindi basanzwe bakora babikore, ariko kuruhuka ni ingenzi kugira ngo bagaruke ku ishuri bameze neza. "

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye kuri uyu wa 7 Nyakanga 2026, bikaba biri gukorwa n’abanyeshuri 277,452 bo mu gihugu hose, barimo abahungu 123,101 n’abakobwa 154,351, bakorera ku maite y’ibizamini 1,182.

Harimo kandi abanyeshuri 928 bafite ubumuga, bateguriwe ubufasha bwihariye bukenewe mu gukora ibizamini.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bya 2025-2026, bizasozwa ku wa 9 Nyakanga 2026, aho abanyeshuri bazakora amasomo atanu ari yo Imibare, Ikinyarwanda, Icyongereza, Siyansi n’Ikoranabuhanga ndetse n’Ubumenyi bw’Isi n’Iyobokamana.

279 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE