Breaking News

Umuriro w’ibisasu biremereye wongeye kwaka hagati ya Amerika na Iran

Umuriro w'ibisasu biremereye wongeye kwaka hagati ya Amerika na Iran
Hanze y’u Rwanda

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Kamena 2026, ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Iran zongeye kurasana nyuma y’iminsi mike hatangajwe agahenge k’iminsi 60.

Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati, Centcom, zasobanuye ko uku kurasana kwatewe n’ubushotoranyi bwa Iran, yahanuye drone ya Amerika yo mu bwoko bwa MQ-1 Predator yari hejuru y’amazi mpuzamahanga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Kamena, Centcom yatangaje ko nyuma y’ubu bushotoranyi, indege y’intambara ya Amerika na yo yahise isenya ubwirinzi bwo mu kirere bwa Iran, sitasiyo igenzurirwamo drones iri munsi y’ubutaka na drones ebyiri.

Amerika yasobanuye ko yagabye ibi bitero mu karere ka Goruk no ku Kirwa cya Qeshm ku wa 30 n’uwa 31 Gicurasi 2026, igaragaza ko ibirindiro bya Iran byahungabanyaga umutekano w’ubwato bunyura mu mazi mpuzamahanga.

Umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, IRGC, watangaje ko Amerika yarashe ku munara w’itumanaho ku Kirwa cya Qeshm, kandi ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Kamena na wo warashe ku birindiro by’ingabo za Amerika.

IRGC yasobanuye ko ibirindiro bya Amerika yarashe ari ibyifashishwaga mu kurasa ku butaka bwa Iran, gusa ntiyagaragaje aho biherereye nubwo ibimenyetso byerekana ko ari muri Koweit.

Muri iki gitondo, igisirikare cya Koweit cyatangaje ko intwaro zacyo z’ubwirinzi bwo mu kirere zazindutse zihangana n’ibitero bikomeye bya drones na misile biri guturuka muri Iran.

Tariki ya 28 Gicurasi ni bwo intumwa za Amerika n’iza Iran byumvikanye ku gahenge k’iminsi 60, kagamije ahanini gufungura Umuhora wa Hormuz kugira ngo unyuremo ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli.

Tariki ya 29 Gicurasi, Perezida Donald Trump wari witezweho kugafataho icyemezo cya nyuma, yayoboye inama idasanzwe y’umutekano yabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, White House, ariko yarangiye hatamenyekanye icyavuyemo.

351 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE