Breaking News

Umuriro wa za misile n’ibisasu biremereye hagati ya Iran n’Amerika wongeye kwaka bikomeye

Umuriro wa za misile n'ibisasu biremereye hagati ya Iran n'Amerika wongeye kwaka bikomeye
Hanze y’u Rwanda

Nyuma y’igihe gito hari icyizere cy’uko impande zombi zishobora gusubira ku meza y’ibiganiro, intambara yakajije umurego hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wongeye kwaka ku rwego rukomeye, aho buri ruhande rukomeje gukoresha intwaro ziremereye zirimo misile za rutura, indege z’intambara n’indege zitagira abapilote.

Mu minsi ibiri ishize Israel yagebye igitero kuri Iran, nayo mu kwihorera ihanura indege y’Amerika. Ibi byatumye Amerika nayo ibigira urwitwazl igaba ibitero bishya ku bikorwa remezo bya gisirikare bya Iran, birimo ibigo by’itumanaho, iby’ubwirinzi bwo mu kirere n’ibindi bikorwaremezo bifatwa nk’ingenzi mu mikorere y’ingabo za Tehran.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bwa gisirikare bwa Amerika agaragaza ko muri ibyo bitero hakoreshejwe za misile nyinshi za Tomahawk zoherejwe ku ntego zitandukanye ziri ku butaka bwa Iran.

Iran na yo ntiyacecetse, ingabo zayo zirinda impinduramatwara (IRGC) zahise zisubiza zigaba ibitero bya misile ku birindiro bya Amerika biri mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Bahrain, Kuwait na Jordan, nubwo bamwe mu bayobozi ba Amerika bavuga ko byinshi muri ibyo bitero byaburijwemo n’ubwirinzi bwo mu kirere, ibi bikorwa byongeye kugaragaza ubukana bw’aya makimbirane.

Uku kongera kugabanaho ibitero biremereye kubaye nyuma y’ihanurwa rya kajugujugu ya gisirikare ya Amerika mu gace ka Strait of Hormuz, Amerika ikavuga ko Iran ari yo yabigizemo uruhare.

Washington yahise ifata icyemezo cyo kugaba ibitero byo kwihimura, ibintu Tehran yamaganye ivuga ko ari ugushotora no kurenga ku gahenge kari karagezweho muri Mata uyu mwaka.

Perezida Donald Trump yongeye kuburira Iran ko niba itemeye ibyo Amerika isaba mu biganiro by’amahoro, ibikorwa bya gisirikare bishobora gukomeza cyangwa bikarushaho gukomera. Ku rundi ruhande, Iran ivuga ko idashobora kuganira iri mu gitutu cy’ibisasu n’ibitero bya gisirikare.

Uretse ibyangiritse n’impfu bishobora guterwa n’iyi ntambara, izamuka ry’umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi ryatangiye kugira ingaruka ku bukungu bw’isi.

Ibiciro bya peteroli byahise bizamuka nyuma y’uko Iran itangaje ingamba zikomeye ku nzira y’Inkomane ya Hormuz, inyuramo igice kinini cya peteroli icuruzwa ku rwego mpuzamahanga.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko niba impande zombi zikomeje guhangana muri ubu buryo, hari impungenge ko intambara ishobora gukwira mu bindi bihugu byo mu karere, cyane cyane ko Iran isanzwe ifite abafatanyabikorwa n’imitwe iyishyigikiye mu Burasirazuba bwo Hagati.

Nubwo ibisasu na misile bikomeje gusujwa ku mpande zombi, ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gusaba Iran na Amerika kugabanya umwuka mubi no gusubira ku meza y’ibiganiro.

Gusa kugeza ubu, nta kimenyetso gifatika kiragaragaza ko imirwano igiye guhagarara vuba, ahubwo ibintu bikomeje gufata indi ntera buri munsi.

414 0
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE