Breaking News

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yitabye Imana

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yitabye Imana
Iyobokamana

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yitabye Imana kuri uyu wa Mbere wa Pasika tariki 21 Mata 2025 aguye aho yari atuye muri Casa Santa Marta i Vatikani.

Karidinali Kevin Farrell mu butumwa yatangiye muri Casa Santa Marta yavuze ko Papa Francis w’imyaka 88 yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ku isaha ya saa moya n’iminota 35.

Yakomeje avuga ko Papa Francis, ubuzima bwe bwose yabumaze yiyegurira umurimo wa Nyagasani na kiliziya ye.

Ati: "Yatwigishije kubaho mu ndangagaciro z’Ubutumwa bwiza mu budahemuka, ubutwari, ndetse n’urukundo ruhebuje dukesha urugero rwiza rwa Nyagasani."

Tariki 23 Werurwe 2025, nibwo Papa Francis yasezerewe mu bitaro nyuma yo kumara hafi ukwezi n’igice mu bitaro ari kuvurwa indwara z’ubuhumekero.

Papa Francis yabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu 2013, aba Umunyamerika y’Amajyepfo wa mbere wari uhawe izo nshingano.

5913

Ibitekerezo ku inkuru

Nshizirungu reverier
Nshizirungu reverier May 2025 20:10

Nloramutima zukaristia nukwihangana ariko dushima imana yaduhaye umurhumba mushya

Nta kiganiro gihari!

(No comments yet. Be the first!)
Usubiza:
pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Contact

KIGALI/NYARUGENGE

+250783046313

+250788251903

info@imirasire.com

Follow Us
Newsletter
amakuru ni uberenganzira bwanyu kuyamenya natwe turasiye hirya no hino kubwanyu

© 2017 - 2026 Imirasire.rw. All Rights Reserved. Design by IMIRASIRE