Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 5 Gicurasi mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu, aho yagaragaje ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 rugize 27% by’Abanyarwanda bose, bangana na miliyoni enye mu baturage barenga miliyoni 14.
Minisitiri yavuze ko muri urwo rubyiruko, abagera kuri 52% bafite akazi kandi keza, mu gihe 24% bari mu masomo cyane cyane abari hagati y’imyaka 16 na 25. Ibisigaye bingana na 24% ni byo bibarwa nk’abadafite akazi, ariko nabo bagabanyijemo ibyiciro bibiri bitandukanye.
Yasobanuye ko 14% ari urubyiruko rufite ubushake bwo gukora ariko rutabona akazi, mu gihe 10% ari abafite ubushobozi bwo gukora ariko badashaka gukora, ibintu yavuze ko biteye impungenge.
Ati: “Hari ababyuka mu gitondo badashishikajwe no gushaka akazi kandi bafite imbaraga zo gukora. Abo ni ikibazo gikomeye kuko hari abandi bafite ubushake bwo gukora ariko amahirwe ntabayoboke.”
Yongeyeho ko bamwe muri abo badashaka gukora, hari n’abahitamo inzira zitemewe n’amategeko zirimo ubujura n’ibindi byaha, aho asanga bikwiye kwitabwaho by’umwihariko.
Nubwo bimeze bityo, yavuze ko Minisiteri ayoboye ifatanyije n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, iri gushyira imbaraga mu gushakira urubyiruko akazi hashingiwe ku bumenyi n’ubushobozi bafite.
Yagaragaje kandi ko imiterere y’urubyiruko ubwayo ari imwe mu mbogamizi, kuko 70% batuye mu cyaro mu gihe 50% bize amashuri abanza gusa, bigatuma kubabonera akazi bibagora.
Ati: “Urumva umuntu atuye mu cyaro kandi afite amashuri abanza gusa, kumushakira akazi mu buryo bworoshye ntabwo byoroha.”
Mu ngamba zo guhangana n’iki kibazo, Leta iri gushyira imbaraga mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, aho biteganywa ko 60% by’urubyiruko bagomba kwiga imyuga, mu gihe 40% basigaye bazakomeza mu burezi rusange.
Yanagarutse ku gahunda yo gusana imihanda y’imigendererano yatangiye mu 2021 mu turere twose two mu gihugu, usibye Umujyi wa Kigali. Iyi gahunda imaze gutanga akazi ku rubyiruko rugera ku bihumbi 26.700 binyuze mu masosiyete y’urubyiruko arenga 158, ateganywa kongerwa akagera kuri 200.
Hari kandi gahunda yo gucunga no gusana imiyoboro y’amazi yo mu cyaro izatanga akazi ku rubyiruko rugera ku bihumbi 5.400, ndetse no kurufasha kwinjira mu buhinzi bw’umwuga bugamije ubucuruzi.
Minisitiri yongeyeho ko hari n’urubyiruko rwinshi rujya gushakira akazi ku bibuga by’indege (bizwi nko “kuramukira ku ndege”), ashimangira ko hakenewe kunoza ubwo buryo kugira ngo burusheho gutanga umusaruro, cyane ko n’abarangije amashuri atandukanye batangiye kujya babugana bashaka akazi.
Yasoje ashimangira ko gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye no guhindura imyumvire, cyane cyane ku rubyiruko rudashaka gukora kandi rufite ubushobozi.

