Bruce Melodie yanditse aya magambo ku mbuga nkoranyambaga ze, ahita akurura ibitekerezo byinshi by’abakurikiranira hafi imyidagaduro. Benshi bahise bayafata nk’ubutumwa bwerekana ko hari ibitagenda neza hagati ye n’umujyanama we umaze imyaka itanu amufasha mu rugendo rw’umuziki.
Nubwo aya magambo yakomeje kuvugisha benshi, Bruce Melodie ntiyasobanuye icyo yashakaga kuvuga, bituma abakunzi be bakomeza kuyasesengura mu buryo butandukanye.
Uru rujijo ruje rwiyongera ku makuru amaze igihe avugwa ko umubano wa Bruce Melodie na Coach Gael ushobora kuba warajemo agatotsi. Gusa, igihe umuhanzi yabazwaga kuri ayo makuru mu bihe byashize, yakomeje kuyahakana, avuga ko nta kibazo kiri hagati yabo.
Hari kandi abakomeje guhuza ubu butumwa n’amafoto ndetse n’amashusho aherutse gukwirakwira agaragaza Coach Gael ari kumwe na The Ben nyuma y’igitaramo Summer Country Tour cyabereye i Bugesera. Bombi bagaragaye mu birori bya After Party byabereye muri Goldonne Sonne Hotel, ibintu byatumye bamwe bongera kwibaza ku mubano wa Coach Gael na Bruce Melodie.
Kugeza ubu ariko, nta gihamya igaragaza ko aba bombi batandukanye cyangwa bahagaritse gukorana, kuko nta ruhande na rumwe ruragira icyo rutangaza kuri ayo makuru.
Bruce Melodie na Coach Gael batangiye gukorana mu mwaka wa 2021, ubufatanye bwagize uruhare rukomeye mu kuzamura ibikorwa by’uyu muhanzi.
Muri iyo myaka, Bruce Melodie yagabye ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga, akorana n’abahanzi bazwi barimo Diamond Platnumz, Joeboy, Shaggy na Bien, anitabira ibitaramo bikomeye ndetse agirana ibiganiro n’ibitangazamakuru mpuzamahanga.
Mu 2025 yasohoye album yise "Colorful Generation", yamamajwe mu bukangurambaga bwashowemo amafaranga menshi, ikomeza gushimangira izina rye ku rwego mpuzamahanga.


